Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi
Icyamamare muri hip-hop kimaze iminsi mu bibazo Sean “Diddy” Combs, yatawe muri yombi i Manhattan muri New York City ku birego byo ku rwego rw’igihugu bitaratangazwa, nk’uko abategetsi babibwiye CBS News ikorana na BBC.
Gufungwa kwe gukurikiye ibikorwa byo gusaka inzu ze i Los Angeles na Miami muri Werurwe(3) nk’igikorwa “cy’iperereza rikomeje” ku byaha byo gucuruza abantu mu mibonano mpuzabitsina.
Marc Agnifilo, umunyamategeko wa Diddy, yavuze ko “tubabajwe” no gufatwa kwe kuko umukiliya we ari “umwere”.
Uyu munyamuziki yagiye ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, gusagarira no gukubita, harimo ibyo yarezwe n’umugore babanaga Casandra “Cassie” Ventura. Ibirego byose we yahakanye.
Gufatwa kwe bijyanye n’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano muri Amerika, nk’uko bamwe babitangarije CBS News.
Damian Williams umushinjacyaha wo mu gace ka Southern District of New York (SDNY) yemeje gufungwa kwa Diddy mu itangazo yasohoye ku wa mbere nijoro.
Yagize ati: “Kare kuri uyu mugoroba, abakozi ba leta bataye muri yombi Sean Combs, bigendanye n’inyandiko yo kumufata yatanzwe na SDNY.”
Yavuze ko ibiro bye bitangaza ibiri muri iyo nyandiko kuri uyu wa kabiri mu gitondo kandi “tuzabivugaho byinshi icyo gihe”.
Diddy ashinjwa ibyaha binyuranye birimo gufata ku ngufu umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, no kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.
Umunyamategeko we, ku wa mbere nijoro yavuze ko Diddy “yiteze kweza izina rye mu rukiko”.
Agnifilo, mu itangazo yahaye BBC, yagize ati: “Tubabajwe n’icyemezo cyo gukurikirana ibyo tubona ko ari ibirego bibogamye”.
Yongeraho ati: “Sean ‘Diddy’ Combs ni icyamamare muri muzika, ni umushabitsi wiyubatse, umugabo ukunda umuryango we, n’umugira neza uzwi, wamaze imyaka 30 yubaka ibye, ukunda abana be, unakora ngo azamure abirabura”.
Ibibazo by’amategeko by’uyu muhanzi byatangiye mu Ugushyingo(11) 2023 ubwo Cassie Ventura yatangaga ikirego mu rukiko.
Abandi bagore babiri nabo batanze ibirego muri icyo cyumweru bamushinja kubakubita no kubahohotera bishingiye ku gitsina – barimo umwe wavuze ko Diddy yamunize kugeza abuze umwuka agahwera.
Diddy yahakanye ibyo yarezwe icyo gihe kandi umuvugizi we yavuze ko ibyo birego kuri we bigamije “gucakira amafaranga”.
Mu Ukuboza(12), hatanzwe ikindi kirego ko hari umugore “wagurishijwe mu mibonano mpuzabitsina” na Diddy n’abandi bagabo babiri, ubwo yari umukobwa w’imyaka 17.
Muri Gashyantare(2) uyu mwaka, ibirego bishya byaraje bitanzwe n’uwahoze atunganya muzika ye (producer) Rodney Jones Jr, wavuze ko Diddy “yamutoje” gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi we atabishaka.
Combs yahakanye ibi birego ariko hashize ukwezi kumwe, inzu ze zagiye gusakwa n’abashinzwe iperereza.
Nyuma, Diddy yabonetse ku kibuga cy’indege cya Miami arimo kwitegura kwerekeza muri Bahamas, yabonetse kandi aha ibikoresho by’ikoranabuhanga bye abashinzwe iperereza.
Byinshi mu birego kuri Diddy byaje mbere gato yo kurangiza igihe kw’itegeko rizwi nka New York Adult Survivors Act, ryemerera by’agateganyo abantu bavuga ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina gutanga ibirego, nubwo igihe giteganywa cyo kurega cyaba cyararenze.
Muri Gicurasi(5), amashusho ya CCTV yatangajwe na CNN yagaragaje Diddy asagarira kandi akubita Cassie Ventura, ibintu biri mu byo Cassie yashyize mu kirego cye.
Combs – wagiye ahindura amazina kuva kuri Puffy, Puff Daddy, P Diddy, Love, kugera kuri Brother Love – ni umwe mu bahanzi bahiriwe na muzika kurusha abandi.
BBC