Igitekerezo cya Perezida Lourenço cyazahura umubano w’u Rwanda na RDC
Perezida wa Angola, João Lourenço, yagaragaje ko afite icyizere cyo kuba amahoro n’umutekano byagaruka mu buryo burambye mu karere k’ibiyaga bigari, umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na wo ukazahuka hashingiwe ku gitekerezo yatanze.
Iki cyizere yakigaragarije imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye ku cyicaro cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 24 Nzeri 2024.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gukemura amakimbirane yatutumbye mu burasirazuba bwa RDC.
Kuri RDC, yamenyesheje bagenzi be ko intumwa z’iki gihugu ku rwego rw’abaminisitiri, iza Angola n’iz’u Rwanda tariki ya 31 Nyakanga zanzuye ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye igomba guhagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024.
Yasobanuye ko mu rwego rwo kubungabunga umusaruro w’ibiganiro byahurije intumwa z’ibi bihugu i Luanda, Angola yatanze igitekerezo cy’uburyo umutekano wagaruka mu burasirazuba bwa RDC, umubano w’u Rwanda ukazahuka.
Mu ngingo ziri mu gitekerezo cya Angola harimo guhuza imbaraga mu gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufatwa nka nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere, ndetse no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Mu nama yahuje intumwa z’ibi bihugu tariki ya 14 Nzeri 2024, byari biteganyijwe ko zishyira imikono ku buryo bwo gusenya FDLR bwemejwe n’inzobere mu butasi n’igisirikare hashingiwe ku gitekerezo cya Angola, ariko iza RDC zarabwanze.
Tariki ya 19 Nzeri, Perezida Lourenço yoherereje mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, ubutumwa burebana n’ibiganiro bya Luanda, anaganira na Perezida Paul Kagame ku murongo wa telefone.
Perezida Lourenço yabwiye Inteko Rusange ko Angola, RDC n’u Rwanda bikiganira ku gitekerezo yatanze cyatuma amahoro aboneka, umubano na wo ukazahuka, kandi ko nikimara kumvikanwaho, intumwa z’ibihugu zizahura, zigashyiraho umukono.
Yagize ati “Igitekerezo cyagera ku masezerano y’amahoro cyatanzwe na Angola, kirebana na RDC n’u Rwanda. Ingingo zacyo ziri kuganirwaho ku rwego rw’abaminisitiri kugira ngo bagere ku bwumvikane buzatuma bahurira mu nama, bashyire umukono ku masezerano y’amahoro ya burundu, no kuzahura umubano wa RDC n’u Rwanda.”
Perezida Lourenço asanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC kuva mu 2022 ubwo umubano w’ibi bihugu wazambaga. Iyi nshingano ishyigikiwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Igihe