Tchisekedi yatashye inama itarangiye Macron asaba ko M23,ingabo z’u Rwanda na FDLR biba amateka muri RDC
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasabye ko inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziva mu bice zafashe n’ingabo z’u Rwanda zikava ku butaka bw’icyo gihugu, n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugasenywa.
Macron yabivuze ku wa gatandatu mu ngoro ya Grand Palais mu murwa mukuru Paris, mu gusoza inama ya 19 y’abakuru b’ibihugu na za leta bo mu muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), yari imaze iminsi ibiri ibera mu Bufaransa.
Macron yavuze ko ubu abavuga Igifaransa barenga miliyoni 320 bo ku migabane yose, ndetse “vuba aha ruzaba ururimi rwa gatatu ruvugwa ku isi”, yongeraho ko La Francophonie ari “ahantu h’ejo hazaza”.
Kuri ubu Igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu ku isi, nkuko bikubiye muri raporo iheruka ya La Francophonie yo mu mwaka wa 2022, itangazwa buri myaka ine.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Macron yagarutse ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yagize ati: “Turashishikariza mu buryo busobanutse neza RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano yo mu rwego rw’ubuhuza bwa Angola ndetse OIF igomba kugira uruhare mu gufasha umuhate wo mu karere muri urwo rwego.
“Ku birebana n’Ubufaransa, buri gihe twarabisobanuye neza, kandi buri umwe [Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi] nabimubwiye, turasaba ko M23 n’ingabo z’u Rwanda bava [ku butaka bwa RDC]. Turasaba no gutangira isenywa rya FDLR n’imitwe yose yitwaje intwaro muri RDC n’ihagarikwa ry’imvugo y’urwango.”
butegetsi bwa Kinshasa, raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi, bishinja u Rwanda gufasha M23.
M23 ihakana gufashwa n’u Rwanda, gusa ntirwahakanye ibirego byo muri raporo y’inzobere za ONU ivuga ko rufite abasirikare bagera ku 4,000 barwana ku ruhande rwa M23.
Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
U Rwanda n’iyo raporo banashinja ubutegetsi bwa DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR zirwanya ubutegetsi bwa Kigali zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo. Kinshasa irabihakana.
Kuki Tshisekedi yatashye inama itarangiye?
Mbere yaho mu gitondo cyo ku gatandatu, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yari yatashye atitabiriye imirimo yose y’iyo nama kuri uwo munsi wa nyuma.
Amakuru avuga ko bwari uburyo bwo kwerekana ko atishimiye kuba Macron atarakomoje ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, mu ijambo rye ryo gutangiza iyo nama ku wa gatanu ubwo yavugaga ku bibazo by’umutekano mucye byugarije isi.
Umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Macron impamvu atavuze ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo – igihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abavuga Igifaransa hanze y’Ubufaransa.
Yanamubajije kuri gahunda yari afite yo guhuriza hamwe ku meza Perezida Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bakakiganiraho, iruhande rw’iyi nama ya La Francophonie, none umwe muri bo akaba yari atagihari.
Macron yasubije ko ku wa gatanu yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida Tshisekedi cyamaze “isaha imwe n’igice”, “rero [Tshisekedi] azi uruhare rw’Ubufaransa kuri iyo ngingo, nkuko namaze isaha imwe n’igice ngirana ikiganiro cyihariye na Perezida Kagame mu gitondo [cyo ku wa gatandatu]”.
Yavuze ko umuryango wa OIF n’Ubufaransa bigishishikajwe no gucyemura ayo makuba yibasiye cyane RDC, yongera kuvuga ko bifatanyije n’icyo gihugu.
Ati: “Twamaganye urugomo, ibikorwa by’imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri RDC n’ibibangamira ubusugire bwayo kandi aho nta rujijo ruhari kuri iyo ngingo.
“Ejo, jyewe ubwanjye narabyivugiye ko navuze mu ncamake gusa mu byo nasubiyemo, kandi hari amakuba menshi, ubushyamirane n’intambara ntavuze.
“[Urugero] Nyuma gato y’ijambo ryanjye, nahuye na Perezida wa Laos, tuvugana kuri Birmanie kandi mu by’ukuri na ho sinavuze ku bihabera.
“Rero ntihabeho kumva ibintu nabi, ntekereza ko muri iyi minsi ibiri [y’inama] ari yo ntambara [yo muri RDC] namazeho igihe kinini mu nama biteganye [zo ku ruhande].”
‘Ntibyifujwe ko habaho inama ya batatu nifuzaga’
Macron yanavuze ko Ubufaransa busaba “isubukurwa ry’inzira ya politike hamwe na M23 n’inzego zose za politike kugira ngo mu by’ukuri habeho inzira y’amahoro kandi habeho gusubira mu buryo bwuzuye ku busugire bwa RDC.
“Rero turifuza uburyo rusange [bukomatanye] bwo gucyemura amakimbirane [intambara] mu mizi. Ni byo navuganye na ba perezida bombi mu buryo bukurikiranye.
“Ntibyifujwe ko habaho inama ya batatu nifuzaga. Ntekereza ko uko ibintu bimeze hakiri ubushyamirane bwinshi cyane.
“Ariko mbona ko agahenge, uko ibintu bimeze ku rubuga, byateye intambwe ugereranyije n’ibyo twashoboye kumenya mu byumweru byinshi no mu mezi menshi ashize. Birumvikana [ariko] ko [agahenge] kahinduka cyane [gashobora kurengwaho] igihe icyo ari cyo cyose.”
Mu gihe cyashize, Perezida Tshisekedi yavuze ko adashobora kuganira na M23. Ahubwo mu kiganiro muri Kanama (8) uyu mwaka yagiranye n’abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo, yagize ati:
“Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n’u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye.”
Muri Nyakanga (7) mu 2023, umukuru wa gisirikare wa M23, Jenerali Sultani Makenga na we yavuze ko kwamburwa intwaro bitabareba.
Macron yavuze ko Ubufaransa buzakomeza gushyigikira ubuhuza bwa Angola “kugira ngo ibintu bishobore gutera intambwe”, yongeraho ko umuhate wa buri ruhande ari ingenzi cyane.
Ati: “Ariko biraboneka neza ko nta kubogama [kubogamira ku ntambara z’ahandi] kuri muri dipolomasi y’Ubufaransa. Rero dushyigikiye ubusugire bw’ibihugu ahantu hose.”
Inama itaha ya OIF iteganyijwe kuba mu mwaka wa 2026 muri Cambodge, igihugu cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Aziya.
BBC