Andi Makuru

Baku:RDC yashinje u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, yashinje u Rwanda kubuza igihugu cyabo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Yabivuze ubwo yari i Baku muri Azerbaijan, aho yagiye kwitabira inama ya 29 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29.

Yagize ati “RDC, igihugu cyanjye yahatiwe gushyira igice cy’ingengo y’imari yayo mu ntambara yashojweho mu buryo bw’akarengane n’u Rwanda, twaragombaga kugishyira mu bidukikije.”

Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini bushinja u Rwanda kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye imirwano mu Ugushyingo 2021.

Bwagaragaje ko intambara y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 yatumye ingengo y’imari igenerwa igisirikare cy’iki gihugu yongerwa ku rugero rwa 300% mu 2022, igera kuri miliyari 1 y’amadolari.

Mu ngengo y’imari yateguwe na guverinoma ya RDC kuva mu 2024 kugeza mu 2028, igisirikare n’igipolisi byahariwemo 20% angana na miliyari 18 z’amadolari, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’ibihe byashize.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko itigeze yohereza ingabo muri iyi ntara, kandi ko nta bufasha iha umutwe wa M23. Yasobanuye ko ibirego bya Leta ya RDC bidafite ishingiro.

Yasobanuye ko ahubwo ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR byakomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu 2022 bigaba ibitero bya Mortier mu majyaruguru yarwo.

Bitewe n’umwuka mubi watutumbye hagati y’ibi bihugu ushingiye kuri ibi birego, kuva mu 2022 i Luanda muri Angola habera ibiganiro bihuza intumwa zabyo, bigamije gukemura aya makimbirane.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button