Kayonza: Abayobozi b’ikigo cy’amashuri barimo Ababikira babiri batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi b’ikigo cy’amashuri cya ‘Saint Christopher TVET’ giherereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, bakekwaho kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage, bikekwa ko aricyo cyateye urupfu rw’umwe mu banyeshuri bakinyweye.
Abatawe muri yombi ni Soeur Kasine Marcianne ari nawe Muyobozi wa Saint Christopher TVET, Iribagiza Benigne ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa (Animatrice), Mpambara Jean Baptiste ushinzwe icungamutungo muri iki kigo na Soeur Ingabire Marie Chantal ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bose (Charge of discipline) muri iki kigo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko “aba bayobozi bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye. Umubiri w’uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.”
Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Mukarange na Fumbwe, mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 115 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igifungo kiba kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga.
Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga cyo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihano cyacyo ni igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
igihe