Andi Makuru

Musanze: Ibitaro byakiriye abarenga 1300 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina mu mezi umunani

Ubushakashatsi bwakozwe na USAID TUBEHO, bwagaragaje ko mu Karere ka Musanze abantu 1322 biganjemo abagore n’abana bagannye ibitaro bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina mu mezi umunani ya mbere y’umwaka wa 2024.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 two mu Gihugu USAID Tubeho ikoreramo, bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza Kanama 2024 abantu bagera kuri 1322 bagannye ibitaro bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, muri bo umubare munini ni abagore n’abana.

Umujyanama ku buringanire muri USAID Tubeho, Ingabire Eugenie, yavuze ko nubwo iyo mibare imeze gutyo, hakiri abagikorerwa ihohotera ntibagane ibitaro, asaba buri wese kugira uruhare mu guharanira ko ihohotera rirandurwa kuko ridindiza iterambere.

Yagize ati “Ibi turabivuga nk’abageze kwa muganga, hari n’abahohotewe batabivuga bakaguma aho ngaho, ejo ukumva ngo umuntu bamwishe, ngo umuntu yiyahuye kubera ingaruka z’icyo kibazo cy’ihohotera aba yakorewe.”

“Inama tugira abantu buri munsi, ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi Leta yashyizeho uburyo bwinshi bushoboka kugira ngo uwahohotewe abashe gufashwa. Tugomba rero gufatanya kugira ngo ahagaragaye ikibazo gishyikirizwe inzego zibishinzwe guhera mu isibo aho dutuye kugeza hejuru kugira ngo abahohotewe bahabwe ubufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kugira umuco wo kuganira mu miryango kuko aribyo bikemura ibibazo by’ihohotera.

Yagize ati “Icyo dusaba abaturage bacu ni ukwirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’itarasezerana, igasezerana no kujya bagirana ibiganiro mu miryango. Ibi byose iyo babigize umuco n’iri hohotera riracika ubundi tukagira imiryango itekanye ishoboye kwiteza imbere. Iyo urugo abantu baganiye, iterambere ry’urugo ririyongera bakubaka umuryango uzira ihohotera.”

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abantu 19648 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 10 439 ni abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kandi rusaba abantu bose gutangira ku gihe amakuru ku bakora ihohotera rishingiye ku gitsina, no kubungabunga ibimenyetso bifasha abahohotewe kubona ubutabera.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button