Andi Makuru

Biryogo:Umunyeshuri yabyaye umwana amuta mu bwiherero yemera ko inda yayitewe n’umuhungu wa Gitifu

Umukobwa w’imyaka ishidikanwaho wiga mu ishuri rya Camp Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’aho abyariye umwana w’umuhungu amuta mu bwiherero.

Byabaye mu rukerera rwo ku wa mbere wa 17 ukuboza 2024, ku isaha ya saa kumi za mu gitondo nkuko ababibonye babihamirije HANGA NEWS dukesha iyi nkuru.

Uyu mukobwa yabanaga n’Ababyeyi be, ahazwi nko mu marangi (Free zone) mu kagali ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Inzego z’umutekano RIB, Police , Irondo ndetse na DASSO hamwe n’inzego z’ibanze bageze aho ibi byabereye mu gikorwa cyo kubomora ubwiherero bashakisha uko bakuramo uyu mwana.

Nyuma yaho akuwemo basanze yapfuye, amakuru y’ibanze yamenyekanye ni uko uyu mukobwa ngo yabyaye umwana muzima ahita amufata amuzingira mu mufuka awumanukana mu mudugudu wo Kwa Nyiranuma yinjira mu bwiherero bita ubwa kinyarwanda amujugunyamo.

Inzego z’umutekano zimaze kumukuramo zamubajije uwamuteye inda aryumaho, mu gihe RIB irimo gukusanya amakuru nibwo yabajije imyaka y’uyu mukobwa basanga mu irangamimerere ngo afite imyaka 21. Icyakora byahise biteza ikibazo kuko nyina umubyara atabyemeye ahamya ko umwana we afite Imyaka 17.

Bakomeje guterana amagambo nibwo Umukobwa yavuze ko guhindura imyaka ye byakozwe n’umuhungu wa Gitifu ari nawe uvugwaho ko yamuteye Inda.

n’ubwo uyu mukobwa yatawe muri yombi, iperereza riracyakomeje mu gihe we yabanje kujyanwa kwa muganga aho ari kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Muhima.

HangaNews

Inkuru bijyanye

Back to top button