Perezida Kagame yagaragaje inyungu u Rwanda rufite mu ishuri rishya rya OMS
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Ishuri ry’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryafunguwe mu Bufaransa rije rikenewe mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gukuba abakozi bo kwa muganga inshuro enye bitarenze 2028.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 hifashishijwe ikoranabuhanga. Byari mu buryo bwo kwifatanya n’abitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ishuri rya OMS ryashyizwe i Lyon mu Bufaransa.
Ni ishuri ryashinzwe hagamijwe gufasha ibihugu binyamuryango bya Loni kuziba ibyuho bitandukanye biri mu nzego z’ubuzima, cyane cyane mu guteza imbere gahunda zo guhugura abakora kwa muganga hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho.
Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yagaragaje uburyo ari ingenzi guha amahugurwa akwiriye abakora kwa muganga muri Afurika, na cyane ko ibibazo byibasira ubuzima bw’abatuye Isi byagiye byiyongera uko iminsi yashize indi igataha.
Yashimangiye ko iki ari cyo gihe ngo ibihugu byimakaze iterambere mu bumenyi n’ikoranabuhanga hagamijwe gutanga amahugurwa agezweho ku bakora kwa muganga mu guhangana n’ibyo bibazo.
Ati “Mu Rwanda twihaye intego yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga mu myaka ine iri imbere. Ishuri rya OMS rizadufasha kugera kuri uwo muhigo twihaye ndetse twiteguye kuribyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ishuri rya OMS ryatangijwe mu Bufaransa rizanafasha u Rwanda kugeza ku baturage barwo serivisi z’ubuzima zinoze ndetse zigonderwa mu buryo bwuzuye.
Yavuze ko rizafasha mu kurushaho kubaka ubufatanye, aho Abanyarwanda by’umwihariko abakora kwa muganga bashobora kubona ubumenyi mu nzego z’ingenzi nko mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu guteza imbere ubuvuzi.
Biteganyijwe ko Ishuri rya OMS rizajya ritanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru ku bakozi bo kwa muganga, abo mu nzego zifata ibyemezo mu bihugu bitandukanye n’abakozi ba OMS.
Ni amasomo azajya atangwa mu buryo bwombi. Ni ukuvuga imbonankubone cyangwa agatangirwa ku ikoranabuhanga.
Ishuri ryashyizwe mu gace kahariwe ubushakashatsi buteza imbere ubuvuzi hisunzwe ikoranabuhanga ka Gerland mu Mujyi wa Lyon uherereye mu Burasirazuba bwo Hagati mu Bufaransa.
Ni ishuri ryubatswe mu buryo bugezweho ndetse butangiza ibidukikije, rikaba ryitezweho guteza imbere imishinga ishingiye ku dushya n’ubufatanye hagati y’ibihugu, aho abahabwa amasomo, abayatanga, abashakashatsi n’inzobere zitandukanye, bazajya bahura basangira ibitekerezo biteza imbere ubuzima bw’abatuye Isi.
Umuhango wo gutaha iryo shuri witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Leta y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze 2028 gahunda ya 4×4 izatuma abakora kwa muganga barenga ibihumbi 58 bavuye ku barenga ibihumbi 25 u Rwanda rwari rufite muri Nyakanga 2024.
Icyo gihe abaganga bane bazaba bita ku baturage 1000 bavuye ku muganga umwe wita kuri abo baturage uyu munsi.
Igihe