Andi Makuru

Perezida Kagame yahaye umukoro abayobozi muri Minisport bamushyikirije indahiro

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya ba Minisiteri ya Siporo kubyaza umusaruro uru rwego bahawe kuyobora, rukungukira igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera.

Yavuze ko “Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro.”

Perezida Kagame yibukije ko siporo yabaye ubucuruzi bushingiye ku mpano z’abayikora, bashobora kuba Abanyarwanda cyangwa abandi, bityo bikwiye kungukira igihugu n’abo bayirimo.

Ati “Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro yacu.”

Yongeyeho ko hari byinshi igihugu gikomeje gukora mu guteza imbere siporo, giharanira ko yatanga umusaruro, ibyo bikaba birimo ishoramari rigaragara ryakozwe mu kubaka ibikorwaremezo.

Ati “Ni yo ntego, ni yo mpamvu hari bimwe twashoboye gushyira mu buryo: Kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo, kugira ngo abantu benshi, Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya. Hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa mu turere n’ahandi bigenda byubakwa. Siporo ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n’amikoro.”

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo bahabwe izo nshingano ari ikintu gikomeye, kuko haba hari Abanyarwanda benshi bakora iyo mirimo, yereka abarahiye ko kuba batoranyijwe bagomba kubiha uburemere, ndetse bakirinda gushakisha impamvu.

Yavuze ko mu nzego zose ziri mu gihugu zose, abazikoramo bose baba badakwiriye gushakisha impamvu z’uko ibintu bitagenze neza n’izo kutubahiriza iyo mirimo.

Ati “Hari abakunda kuvuga ngo igihugu cyanshyize mu mirimo ariko nticyampaye ibikoresho bihagije. Iyo mirimo uhawe haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro, kuko ayo igihugu gifite atarangiza byose. Ntabwo bishoboka, kuko si urwego rumwe ruriho ngo ayo mikoro yose abe ari ho ajya.”

Yavuze ko amikoro adahagije igihugu gifite agabanywa inzego zose, bivuze ko buri rwego rubona ibidahagije, bityo abantu bahabwa imirimo baba basabwa ko mu mikorere yabo buzuza inshingano bahawe zirimo n’izo kongera ayo mikoro adahagije.

Ati “Mwe mugiye gukorera Guverinoma mumenye ko muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye, muzi, ariko muri izo niba batababwiye ko hiyongereyemo gushaka amikoro ntabwo byari byuzuye.”

Kugira inzu y’imikino y’intoki ya BK Arena byafashije u Rwanda kwakira amarushanwa atandukanye kandi akomeye muri Basketball, Table Tennis, Volleyball na Gymnastique, mu gihe kandi ruheruka kuzuza Stade Amahoro yavuguruwe ikagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ibi bikorwaremezo byombi biri mu bishimwa na benshi basura u Rwanda ndetse byiyongera ku bindi bitandukanye byakira amarushanwa y’imbere mu gihugu n’andi mpuzamahanga.

U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kuba igicumbi cya siporo muri Afurika aho uretse kuba ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025, muri uyu mwaka wa 2024 rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIA ndetse rukaba ruri mu mushinga wo kugarura Formula One kuri uyu Mugabane.

igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button