Andi Makuru

Nyanza: Umusore w’imyaka 22 yivuganye se bapfa ko yanze kumugurira moto

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, arashinjwa kwica se umubyara nyuma yo kumusaba ko yamugurira moto akabura amafaranga.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu rukerera rw’itariki 4 Gashyantare 2025, ubwo abaturanyi b’urugo rwe bamusanganga mu rugo yishwe.

Abanaganiriye na BTN bavuze ko uwari umugore wa nyakwigendera na we yaba yafatanyije n’umuhungu we kumwica, kuko bombi bari bamaze iminsi bamuhoza ku nkeke ngo agurire moto umuhungu we.

Bavuze ko ibyo byose byatangiye ubwo uwo mwana wabo yatsindiraga uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto mu minsi ishize, maze we na nyina batangira gushyira igitutu kuri nyakwigendera ngo ahite agurira uwo musore moto atangire atware, ariko we akababwira ko nta mafaranga yabona.

Uwo muhungu na nyina basabye nyakwigendera ko yajya no gufata umwenda muri banki kugira ngo akunde agure iyo moto arabyanga, icyakora ngo yaje kugurisha umurima abonamo amafaranga make aha umuhungu we ngo azongeranye ayigure.

Uwo musore akimara kubona ayo mafaranga yahise ajya mu Karere ka Rusizi ariko mu cyumweru gishize aza guhamagarwa na nyina ngo agaruke mu rugo bashyire se ku gitutu agurishe undi murima ayo mfaranga yuzure.

Uko kugaruka iwabo ni byo byaje gukurikirwa n’urupfu rwa Se nk’uko abaturanyi b’uwo muryango bakomeza babivuga.

Umwe ati “Mu gitondo twahageze dusanga [nyakwigendera] yavuye amaraso ku munwa no mu mazuru. Yahotowe mu buryo bugaragara kuko uwo muhungu we bimaze kuba yahise abihunga ajya guhinga.”

Undi yagize ati “Nyakwigendera yavuze ko nta bundi butaka afite kuko ubwo yari afite yari amaze kubugurisha, umugore n’umuhungu we bahita bacura umugambi wo kumwica.”

Muri icyo gitondo inzego z’ubuyobozi zahise zihagera zifasha mu kujyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga ngo ukorerwe isusuzama, mu gihe iz’ubugenzacyaha zo zamaze guta muri yombi uwo mugore wa nyakigendera n’umuhungu we bakurikirwanyweho kwica umuntu.

Abo bombi bacumbikwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu Karere ka Nyanza.

IGIHE

Inkuru bijyanye

Back to top button