Bukavu:M23 ikomeje gukusanya intwaro zatawe n’ingabo za RDC

Abatuye mu mujyi wa Bukavu, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gukusanya intwaro zatawe n’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu, bakazishyikiriza umutwe witwaje intwaro wa M23.
M23 yafashe Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025. Yasanze abasirikare bo mu ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bahunze, bamwe muri bo bataye muri uyu mujyi intwaro z’ubwoko butandukanye.
Ku mbuga nkoranyambaga kandi hakwirakwiye amashusho agaragaza abana bari mu mihanda itandukanye y’uyu mujyi, bafite intwaro. Byamenyekanye ko zimwe bazihawe n’ingabo za RDC kugira ngo bawuhungabanye, izindi barazitoragura.
Kugira ngo intwaro zose zinyanyagiye muri uyu mujyi ziboneke, tariki ya 18 Gashyantara abayobozi bo muri M23 bagiranye inama n’abahagarariye sosiyete sivile, bemeranya kuzishakisha.
Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama ni uko M23, abahagarariye sosiyete sivile n’abaturage bifatanya mu gushakisha abitwaje intwaro bashobora guhungabanya umutekano w’umujyi wa Bukavu, bacyihishe mu ngo.
Umumotari witwa Sadiki yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko we na bagenzi be bakusanyije intwaro 180 zakoreshwaga n’abana muri Bukavu, asobanura ko nyuma yo kuzishyikiriza M23 mu kigo cya Saio, yabahaye ishimwe.
Yagize ati “Natwaye mu kigo cya Saio intwaro 180 twakusanyije, zakoreshwaga n’abana. Twari itsinda ry’abamotari. M23 yahaye buri wese umufuka w’ifu y’ibilo 25 nk’ishimwe.”
Pasiteri Albert Migabo Nyagaza yatangaje ko we n’abandi bayobozi bo mu duce tw’i Bukavu bakusanyije intwaro 200, amabombe, amasasu, radiyo z’abasirikare n’impuzankano za gisirikare, babijyanira M23 mu kigo.
Ati “Uyu munsi twakusanyije intwaro zigera kuri 200, tuzisubiza mu kigo cya gisirikare. Twanakusanyije amabombe, amasasu, impuzankano z’igisirikare na radiyo za Motorola. Ntabwo igikorwa kirarangira. Abayobozi b’insisiro bakomeje kutuzanira intwaro zari zihishe.”
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha intwaro zihishe mu mujyi wa Bukavu gikomeje, abarwanyi ba M23, abahagarariye sosiyete sivile n’abaturage bahuriye mu muganda rusange w’isuku mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gashyantare.
Igihe