Andi Makuru

Atletico Madrid yiyongereye mu makipe akomeye akorana n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda

Atlético de Madrid yabaye ikipe ya mbere yo muri Espagne, yasinye amasezerano yo kuzageza mu 2028, yo kwamamaza Visit Rwanda, isanga andi arimo Arsenal, Bayern Munich na PSG.

Iyi kipe imaze kwegukana Shampiyona yo muri Espagne inshuro 11, yatangaje ubufatanye bwayo n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, aho buzatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku mikino isigaye ya shampiyona.

Ubu bufatanye bugena ko Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe n’iyo kwishyushya mbere y’umukino muri itanu isigaye ngo shampiyona ya Espagne irangire, La Liga.

Ni nako bizagenda mu gikombe cy’Isi cy’amakipe y’ibihugu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Guhera mu mwaka utaha w’imikino, Visit Rwanda izajya igaragara ku myenda y’ikipe y’abagore no ku myenda abakinnyi bambara bari kwishyushya. Visit Rwanda izajya igaragara kandi no mu mugongo ku myenda abakinnyi basohokana binjiye mu kibuga ku makipe yombi, ni ukuvuga yaba abagabo n’abagore.

Usibye ibyo, Visit Rwanda izajya yamamazwa kandi no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Visit Rwanda izajya yamamazwa nk’umufatanyabikorwa w’imena w’iyi kipe mu myitozo, imenyekanishwe kandi nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ndetse ni nayo izajya isakaza ikawa muri iyi kipe.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko aya masezerano ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda, rumenyekane nk’ahantu hari ikawa imaze kwamamaza ku Isi hose.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa no gushakira inyungu iyi kipe, Óscar Mayo, yatangaje ko Visit Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza mu kwaguka kw’iyi kipe ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Duhora dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi ku rwego mpuzamahanga, bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru kandi Visit Rwanda ni urugero rw’ibyo. U Rwanda ni igihugu gihora gitera imbere kandi nizeye ko impande zombi zizabyungukiramo.”

Aya masezerano azatuma Atlético iha u Rwanda ubujyanama mu by’umupira w’amaguru binyuze mu guha imyitozo abakinnyi n’abatoza bo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDC, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko Atlético de Madrid ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo n’iterambere rya siporo.

Ati “Binyuze muri iyi mikoranire, twiyemeje kugaragaza u Rwanda nk’ahantu habereye ba mukerarugendo, ahantu hihariye ku bantu mpuzamahanga bakora ubukerarugendo ndetse n’ahantu hatanga urubuga rwo gukuza impamvu, hanagura amahirwe ku banyafurika bakiri bato binyuze muri siporo.”

Atlético de Madrid yinjiye mu mikoranire na Visit Rwanda ikurikira andi arimo ayo rwasinyanye na Arsenal, Bayern Munich na PSG ndetse ayayo aherutse kuvugururwa.

igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button