Andi Makuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron i Paris
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo byugarije Isi.
Ni ibiganiro byabereye i Paris muri Élysée mu gihe n’ubundi u Bufaransa ari kimwe mu bihugu biri kugira uruhare mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC kugira ngo umwuka mubi uveho.
Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu Ukwakira 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya Francophonie. Icyo gihe na bwo yahuye na Macron ndetse bagiranye ibiganiro bigaruka ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Umukuru w’Igihugu ari i Paris ndetse we na mgenzi we ku mugoroba wo ku wa Gatatu bitabiriye umukino wahuje PSG na Arsenal, amakipe yombi yamamaza Visit Rwanda.
Igihe