Andi Makuru

Hatangijwe umwaka w’ubucamanza, ibirarane by’imanza byongera kugarukwaho nk’imbogamizi

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2024/25, hashyizwe imbaraga mu kuburanisha imanza zinjira mu nkiko no kugabanya ibirarane, aho mu manza zirenga ibihumbi 180 zari mu nkiko, haburanishijwe izirenga ibihumbi 109.

Yabigarutseho ku wa 1 Nzeri 2025 ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2025/26.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko imanza zose zinjiye mu nkiko zingana na 106.254, ziyongeraga ku manza 76.273 zari zarasigaye mu nkiko mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/24, bivuze ko inkiko zari zifite imanza zo kuburanisha 182.527.

Mu manza ibihumbi 106 zinjiye mu nkiko harimo 63.457 zinjiye mu Nkiko z’Ibanze zingana na 60%, na ho imanza zinjiye mu Nkiko Zisumbuye, Urukiko rw’Ubucuruzi n’Inkiko Nkuru zingana na 42.797, zingana na 40%.

Muri izi manza zinjiye mu nkiko, izo mu mizi zingana na 90.044, ni ukuvuga 85%; naho imanza ku ifunga n’ifungura zingana na 16.210, ni ukuvuga 15%.

Yahamije ko inkiko zose hamwe zaciye imanza 109.192 mu 2024/25, zirimo imanza mu mizi 92.880 zingana na 85%, n’imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo 16.312 zingana na 15%. Impuzandengo y’imanza zaciwe n’umucamanza ku kwezi zabaye imanza 26.

Ati “Iyo hateranyijwe imanza mu mizi, izaburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo n’izakemukiye mu buhuza no mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha zose hamwe ziba imanza 124.204. Uyu akaba ari wo musaruro urwego rw’ubucamanza rwagezeho mu mwaka w’ubucamanza ushize wa 2024/25.”

Mukantaganzwa yavuze ko nubwo urwego rw’ubucamanza rwakoze ibishoboka ngo ruce imanza zose, umwaka w’ubucamanza wa 2024/25 warangiye usize imanza ibihumbi 58.323 zitaburanishijwe.

Mu manza zasigaye, izirengeje amezi atandatu zitaraburanishwa ni 26,862 zingana na 49%, zikabarwa nk’ibirarane.

Ati “Uyu mubare munini w’imanza mu nkiko utuma buri gihe habaho ibirarane, uterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi y’abagana inkiko n’Abanyarwanda muri rusange ku ikemurwa ry’ibibazo mu bwumvikane, kuko benshi bumva ko ibibazo byabo bigomba gukemuka biciye mu iburanisha ry’urubanza hakaboneka utsinda n’utsindwa. Kimwe no kutemera cyangwa kutanyurwa n’ibyemezo by’inkiko bituma ababuranyi biyemeza kuburana urwa ndanze, bakarangiza intera zose z’iburanisha.”

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, imanza z’ibirarane zari 44.799; zingana na 59%. Imibare igaragaza ko mu myaka y’ubucamanza ibiri ishize, imanza z’ibirarane zagabanyutseho 10%.

Imanza zarangiye hakoreshejwe ubuhuza n’ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa, ni 15.012; zingana na 14% y’imanza zinjiye mu nkiko mu 2024/25.

Mukantagazwa ati “Ndasaba abagana inkiko kumva ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari uburyo bwo gutanga ubutabera bwihuse, budahenze kandi busigasira umubano mwiza hagati y’abafitanye ikibazo.”

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko imanza zikemuka binyuze mu bwunzi bukorerwa mu nkiko ziyongereye cyane ziva kuri 243 mu 2021 zirenga 3000 mu 2024/25. Imanza zose zimaze gukemurwa binyuze mu bwumvikane bukorerwa mu nkiko kuva mu 2022 kugeza muri Kamena 2025 zirenga 7000.

Yahamije ko u Rwanda ruzakomeza kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko, ndetse ko ubuhuza n’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bizava kuri 10% bukagera kuri 30%.

Ati “Kugira ngo ibi bigerweho, bimwe mu byatangiye gukorwa bizanakomeza harimo kugabanya ibirarane kugera ku kigero cya 30% bivuye kuri 62% aho byari biri mu mpera ya gahunda ya mbere yo kwihutisha iterambere yarangiranye na Kamena 2024 […] Abanyarwanda n’abaturarwanda barakangurirwa umuco wo gukemura ibibazo mu bwumvikane badasiragiye mu nkiko.”

Igihe.com

Inkuru bijyanye

Back to top button