Andi Makuru

RIB yafunze Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano zayo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Ndagijimana Straton nyuma yuko yifashe amashusho n’amafoto yambaye impuzankano ya RIB akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga rwa TikTok atari umukozi w’uru rwego.

Ni amakuru IGIHE yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry wemeje ko Ndagijimana atari umukozi w’uru rwego.

Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda. Yanongeyeho kansi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo yabonye impuzankano za RIB.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ndagijimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego ruburira abantu kwitondera ibikorwa nk’ibi kuko bitera urujijo mu baturage kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Itegeko rigena ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.

Iyo umwambaro w’ubutegetsi cyangwa w’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso bitagenewe ubwabyo kugaragaza umurimo wa Leta umuntu ashinzwe ariko kubera kugira ishusho imwe bikaba byatera rubanda kubyitiranya n’iby’ubutegetsi, ubyambara ku mugaragaro, ureka uwo akoresha cyangwa ayobora akabyambara cyangwa akamutegeka kubyambara ku mugaragaro, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

Inkuru bijyanye

Back to top button