Andi Makuru

Amafaranga yo kuvugurura inzu z’abacitse ku icumu yatumye 15 bafungwa

Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 14 barimo abakozi b’Akarere ka Nyabihu n’abandi bakuriye Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Mirenge y’Akarere. Bakurikiranyweho uburiganya mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi uru Rwego rwabitangaje rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025.

Rwagize ruti: “RIB yafunze abantu 14 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Mugiraneza David n’abandi bafatanyacyaha barimo abakozi bashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’Imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu Mirenge na barwiyemezamirimo.

Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aherereye mu Mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.”

RIB yagaragaje ko abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi kandi bitakiriwe ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.

Yakomeje yibutsa abantu ko bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda no kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko.

Uru rwego kandi rwashimiye abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda.

Kugeza ubu abakurikiranywe bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Imvaho

Inkuru bijyanye

Back to top button