Andi Makuru

Ingabire Marie Immaculé yitabye Imana azize uburwayi

Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburway ku myaka 64 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwa Ingabire yemejwe n’abantu ba hafi b’umuryango we ndetse n’abo bakorana muri Transparency Rwanda.

Ubuzima bw’ubuto

Mu biganiro bitandukanye yagiranye na IGIHE, Ingabire yavuze ko yashegeshwe kandi ko yakuranye igikomere cy’ubuzima bw’ubuhunzi yanyuzemo ari nabyo byamuremyemo umutima wo kwanga urunuka akarengane na ruswa.

Agitangira guca akenge, Ingabire nibwo yamenye ko igihugu we n’umuryango we babagamo cy’u Burundi atari icyabo ndetse kuva ubwo atangira guhirimbanira kuzataha mu gihugu cye akanacyitangira mu mbaraga n’ubumenyi bwe bwose.

Nubwo yakuriye i Burundi aho umuryango we wari warahungiye, yahoranaga indoto zo kuzatura mu Rwanda kuko yari yararambiwe ubuzima bwo guhora atotezwa no kudahabwa uburenganzira busesuye mu gihugu kuko yari akwiye kuko yari impunzi.

Ingabire yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho yavuye mu 2001 ataha mu Rwanda.

Yakuze yiyumvamo kwiga amategeko ntibyamukundira kubera ubuhunzi. Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atari ryo yifuzaga gusa mu cyiciro cya Gatatu yize mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.

Imirimo yakoze

Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.

Yigeze kubwira IGIHE ati “Mbere yo kuza muri Transparency International Rwanda nakoze mu bigo byinshi ariko hose ahanini narebaga ku burenganzira bw’umugore ndetse naharanira ko bagera ku iterambere rihamye.”

“Nakoze muri ORINFOR igihe kirekire, nkora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, nakoze muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta”

Mu mvugo ye umunsi ku munsi, yangaga ikibi, akacyamagana ku karubanda, ibintu byatumaga rimwe na rimwe abantu bavuga ko ari umunyamahane. Yigeze kuvuga ko ababibona gutyo, baba bamufashe nabi.

Ati “Ni ukuri aho abantu baba bamfashe uko ntari kuko ubanza batekereza ko ntavugirwamo ahanini kubera akazi nkora kansaba gufata imyanzuro ikarishye, naho ndi umuntu usanzwe wiyoroshya ndetse unaca bugufi cyane. Nta mahane ngira habe na mba n’ikimenyimenyi kuva navuka nta muntu turarwana”.

Mu buzima bwe yagenderaga ku ntego eshatu ari zo gusenga, kubaha no kudacika intege.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button