Urugaga rw’Abahesha b’inkiko rwahaye uwarotse Jenoside inzu ya miliyoni 21

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA) rwashyikirije inzu Mudahinyuka Aloys, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye utuye mu Intara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira.
Ni inzu yubakiwe mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi rimuhesha icyubahiro kandi rikamufasha kutigunga.
Iyi nzu yashyikirijwe yashyizweho ibuye ry’ifatizo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 31, ikaba yarubatswe mu gikorwa cyo kwimakaza ubumwe n’ubutabazi kigamije gufasha abatishoboye no gushyigikira imibereho myiza y’abaturage.
Kuri ubu inzu zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, inyinshi zarangiritse ku buryo hagenda hashyirwaho uburyo bwo kubasanira ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Inzu yashyikirijwe yubatswe nyuma y’uko iya mbere yari yarangiritse cyane ku buryo itari ikibasha guhangana n’imvura n’imiyaga kubera gusaza.
Mu gihe yafataga urufunguzo rw’inzu ye nshya, Mudahinyuka Aloys, yashimye uyu Muryango. Ati: “Ndashimira Umuryango w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ku bw’ineza n’ubugiraneza mwangaragarije”.
Uretse ku mwubakira inzu, bamuhaye n’ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda, imifariso, intebe zo mu ruganiriro, ibikoresho byo mu gikoni n’ikigega cy’amazi. Agaciro k’iyi nkunga yose kari hafi ya miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida w’Umuryango w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé, yashimye uruhare rw’abanyamuryango bose mu gushyigikira iki gikorwa cy’ubutwari n’ubumuntu.
Yibukije ko iki gikorwa gishingiye ku ndangagaciro z’Inkotanyi, ashimira kandi ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bukomeje gufasha buri Munyarwanda kudasigara inyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Kayitesi Nadine, yashimiye cyane Umuryango w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ku bw’umusanzu wabo ugaragara mu iterambere ry’abaturage.
Yavuze ko Akarere kazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bose hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abahagarariye Ministeri y’Ubutabera na Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, bari bitabiriye uyu muhango na bo bashimye iki gikorwa, bavuga ko ubutabera butagarukira mu rukiko gusa, ahubwo bugaragarira no mu bikorwa bifasha kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage. Bagize bati: “Ubutabera nyakuri bugaragarira no mu bikorwa by’umutima byubaka abantu n’igihugu”.
Newsroom



