Andi Makuru

Uganda: Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu gisa n’umwijima wo guhagarika murandasi

Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Mutarama 2026, abaturage muri Uganda berekeje mu matora mu bihe bitoroshye, mu gihe Perezida Yoweri Museveni ashaka kuguma ku butegetsi amazeho imyaka 40.

Biravugwa ko imbaga y’abantu iri ku mirongo miremire mu turere tumwe na tumwe kubera ko ibiro by’itora byatinze gufungurwa kandi ibikoresho byo gutora byagaragaye ko byatanzwe nyuma y’igihe cyo gufungura ibiro.

Amatora arimo kuba mu gihe interineti yahagaritswe mu gihugu hose. Iki cyemezo cyafashwe kuwa Kabiri, ngo kugira ngo hakumirwe gukwirakwiza “amakuru atari yo” no “gushishikariza urugomo,” nubwo guverinoma yari yarasezeranyije ko itazabikora.

Aya matora yahuriyemo Museveni uhangana n’abandi bakandida barindwi barimo uwo bahanganye cyane kurusha abandi, umuririmbyi uzwi cyane Bobi Wine waje guhinduka umunyapolitiki.

Bobi Wine w’imyaka 43 yamamaye nka witwa “Ghetto President” kubera inkomoko ye y’ahantu hakennye.

Yasezeranyije ko azarangiza icyo yise “igitugu” cya Museveni igihe yasabaga amajwi urubyiruko rurakajwe n’amahirwe make rubona mu bukungu. Kurenza 70% by’abaturage ba Uganda bari munsi yimyaka 30.

Hagati aho, Museveni w’imyaka 81, wagiye ku butegetsi mu 1986 avuye mu ishyamba, yiyamamaje asezeranya “kurinda ibyagezweho” anasezeranya kubungabunga amahoro no kuzamura igihugu mu rwego rw’ibihugu byifashije.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button