Rusizi: Ukekwaho kwica umugore we amuhora gutiz isuka, arahigishwa uruhindu.

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi ari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi akekwaho kwica umugore we w’isesezerano amuziza ko yatije iwabo isuka.
Byabereye mu Mudugudu wa Muhora Akagari ka Mataba Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi ku wa 24 Mutarama 2025.
Saa yine z’ijoro ni bwo abana bumvise se na nyina barwana, ariko ntibabona uko batabara cyangwa ngo batabaze kuko bari bakingiranywe mu nzu.
Umwana mukuru wo muri urwo rugo, w’imyaka irindwi y’amavuko yaje guca mu idirishya arebye mu gikoni ahasanga umurambo wa nyina, ajya kubibwira nyirakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego zirimo Polisi, DASSO n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twamenye urupfu rw’umudamu bikekwa ko ari umugabo we wamwishe witwa Sindayiheba Jean de Dieu. Umugabo w’uyu mugore yabuze, akaba ariho duhera dukeka ko yaba ari we wamwishe. Ikindi abana babo bari bakingiranywe mu nzu. Umwana mukuru w’imyaka irindwi yavuze ko bari bakingiranywe, kandi yatanze amakuru ko se na nyina baraye barwanye”.
Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko intonganya zabyaye imvururu zateye uru rupfu zaturutse ku isuka uyu mugore yatije iwabo, gusa ngo uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane.
Gitifu Habimana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ahantu hari ingo zirimo amakimbirane aganisha ku ihohoterwa cyangwa urupfu.
Ati “Ubutumwa bwa kabiri ni ugukangurira ingo zibanye nabi kwiyunga, ubutumwa bwa gatatu, itegeko ry’umuryango ryemerera umwe mu bashyingiranwe kuba yava muri urwo rugo bigakorerwa raporo n’ubuyobozi no kuba yasaba gutandukana igihe kubana kwabo kutagishobotse”.



