Hehe n’ibishuko byo kurya amafaranga bishyuje, Perezida w’Abahesha b’Inkiko yateguje ko nta muhesha uzajya yishyurwa kuri konti ye

Me NIYONKURU Jean Aime perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga yemeje ko bimwe mu bibazo bahanganye nabyo harimo igikomeye cy’abahesha b’Inkiko barya cyangwa bagatorokana amafaranga y’abandi baba bishyuje, ibintu yemeza ko bigayisha umwuga w’Abahesha b’Inkiko.
Yabivuze kuri uyu wa 09 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru Urukiko rw’Ikirenga n’inzego zifite aho zihurira n’ubutabera bagiranaga n’abanyamakuru, mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye uyu munsi kikazarangira tariki 13 Gashyantare 2026.
Ku kibazo cyari kibajijwe n’umunyamakuru ku mitungo itezwa cyamunara, ariko nyuma cyamunara ikaza guteshwa agaciro nyamara umuhesha w’inkiko yamaze gufata amafaranga.
Mu buryo busa n’aho yabakoreraga ubuvugizi, umunyamakuru yagize ati “Iyo cyamunara iteshejwe agaciro, usanga umuhesha w’inkiko asabwa gusubiza amafaranga, kandi hari ubwo aba yaramaze kuyaha uwatsinze urubanza,” ati “aha rero usanga bavuga ko baharenganira.”
Mu gusubiza iki kibazo, Me Niyonkuru ntiyajuyaje kumuhamiriza ko hari abahesha b’inkiko b’umwuga bajya kurangiriza abaturage imanza “amafaranga bahawe aho kuyashyikiriza ba nyirayo bakaishyirira mu mifuka yabo.”
Mu gusobanura byimazeyo ibibazo by’abahesha b’inkiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, yamubajije ati “Ubundi umuhesha w’inkiko akurikiranwa kubera iki?….. Ko aba agiye kurangiza icyemezo cy’urukiko kuki akurikiranwa?”
Ni ikibazo cyatumye Me Niyonkuru asasa inzobe, agaragaza ko mu bahesha b’inkiko harimo benshi batari shyashya, agira ati “Nk’ubu ngubu hari abahesha b’inkiko bamaze iminsi batwara amafaranga ya rubanda, ukishyuza uwo wishyurije ntuyamuhe, ukayatwara ukigendera.”
Yakomeje agira ati “Hari aho bihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Yavuze ko kubera iyo mpamvu, ku bufatanye na Banki ya Kigali ndetse na Minisiteri y’Ubutabera hashize icyumweru bafunguje konti izajya inyuzwaho amafaranga abahesha b’inkiko bishyuriza abaturage, ku buryo atazongera kubanyuzwa mu ntoki.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantabana yahereye aha asobanura ko kurangiza imanza bigira amategeko abigenga kandi aba agomba kubahirizwa, asaba Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko guhora bahugura abahesha b’inkiko kuri ayo mategeko, aho bibaye ngombwa bakitabaza Urukiko rw’Ikirenga.
Ahabona



