Andi MakuruUbutabera

Ubutabera ku bana bugiye kunozwa no kwihutishwa kurushaho

Minisiteri y’Ubutabera MINIJUST, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, batangije uburyo bwihariye bugamije gukurikirana abana bakekwaho ibyaha mu rwego rw’ubutabera, hagamijwe kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Iyi gahunda yatangajwe ku wa 23 Kamena 2026 mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo MINIJUST, RIB, ILPD n’abandi bafatanyabikorwa.

Intumwa ya Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ndengeyinka William, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyiraho uburyo bwo gukurikirana abana bakekwaho ibyaha ariko bitanyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa ahubwo binyuze mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kureba uburyo inzego zishobora gukurikirana uwakoze icyaha bitabaye ngombwa ababafunze.

Yagize ati “Iyo bigeze ku mwana biba igikorwa cy’ingenzi cyane kuko tureba ko umwana aba afite uburenganzira bwo kujya ku ishuri, gukora ibindi bintu byamuteza imbere mu rugendo rwe rwo gukura, gusa ntibikuraho ko umwana azahanwa ahubwo azahabwa amahirwe yo gukurikiranwa adafunze ahubwo ari mu muryango we cyane ko dufite icyerekezo cy’ubutabera bubereye umwana.”

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yavuze ko hari amabwiriza mashya yateguwe ku bufatanye n’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bafatanyabikorwa, agamije gushyiraho uburyo abana baburanishwa mu buryo bwihariye. Ibi birimo kubaburanisha badakoresheje imyambaro y’ubucamanza isanzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu iburanisha kugira ngo umwana yiregure yisanzuye.

Yanagaragaje ko hazibandwa no ku bwiyunge hagati y’umwana n’uwamureze kugira ngo asubire mu buzima busanzwe aho koherezwa mu magororero.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 40 bakorera mu Rwanda, intego bafite ari uko buri mwana yitabwaho mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwe, akagira umutekano mu gihe ari mu nzego z’ubutabera kandi agahabwa amahirwe ya kabiri yo kubaho neza no gutanga umusanzu mu muryango.

MINIJUST ivuga ko iyi gahunda izatangira kugeragerezwa mu turere dutanu, buri ntara igatorwamo akarere kamwe.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amagororero 14, ariko intego ni ugabanya ikoreshwa ryayo ku bana hagamijwe kurengera uburenganzira bwabo, nubwo gukurikiranwa n’ubutabera bikomeza.

Inzego z’ubutabera zihamya ko umwana uhamwe n’icyaha azajya ahanwa ariko hagakomeza kubahirizwa uburenganzira bwe.

Ubwanditsi

Inkuru bijyanye

Back to top button