Abashinjwa uruhare mu gusambanywa kw’abanyeshuri i Nyanza bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gusambanywa kw’abanyeshuri.
Muri Nyakanga 2026, umwe mu banyeshuri yateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, atumira bagenzi be biganaga mu mashuri yisumbuye, mu Karere ka Nyanza.
Ibirori byabereye mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Amakuru IGIHE ifite ni uko muri ibyo birori, aba banyeshuri banyoye inzoga zirimo izitwa ’Ibyuma’ (zari zitaracibwa mu Rwanda), barabyina ndetse barasambana hagati yabo.
Abanyeshuri basubiye mu miryango yabo nibwo iwabo bamenye ko basambanyijwe, maze ababyeyi bajya gutanga ikirego muri RIB.
Mu iperereza ry’ibanze, mu batawe muri yombi harimo nyina w’umwana wari wagize isabukuru y’amavuko. Hafashwe kandi umunyeshuri w’umukobwa wari wateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko, hanatabwa muri yombi undi munyeshuri bikekwa ko wagize uruhare mu gusambanya abana b’abanyeshuri bagenzi be bari bitabiriye ibirori kandi we bigaragara ko yari muzima atasinze.
Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango abantu batatu ari bo umwana na nyina ndetse n’uyu munyeshuri wari umutumirwa bikekwa ko ari we wasambanyije abo abana, naho umwana na nyina bakaba abafatanyacyaha.
Umunyeshuri, umwana na nyina baburanye bahakana ibyo baregwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha baregwa, rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Igihe



