Ubutabera

Ikoranabuhanga rya IECMS mu irangizwa ry’Imanza, Iherezo ry’akajagari kagaragaraga muri iyi mirimo.

Iteka rya ministiri numero 05/MOJ/AG/20 ryasohotse mu igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 12/05/2020 ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga niryo rifatwa nk’igisubizo cy’ibibazo byateraga akajagari mu irangizwa ry’Imanza nk’uko n’Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu, inzego zirebwa no kurangiza Imanza zari zasabwe gushyiraho uburyo bwo guca ako kajagari.
iecms_portal.jpg
Yaba abakora mu nzego z’ubutabera, abaturage ndetse n’abashyira mu bikorwa Irangiza ry’Imanza bagaragaza icyizere cy’uko noneho imirimo yo kurangiza imanza ari nayo gice cya nyuma gipfundikira Ubutabera igiye kujya ikorwa nta buraginya bitewe n’ikoranabuhanga rishya rigiye kujya ryifashishwa.

Iri teka rya minisitiri numero 05/MOJ/AG/20 rigena imiterere, imicungire n’imikoreshereze y’uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kurangiza inyandikompesha ari ryo rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System).
Ni naryo ariko nanone rigena uburyo bukoreshwa mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga budakora.
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko iri Ikoranabuhanga ryateguwe mu buryo butuma imirimo yose ijyanye n’Ishyirwa mu bikorwa ry’inyandikompesha izajya ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Urubuga rwa IECMS rusanzwe rumenyerewe mu kwifashishwa hatangwa ibirego, nirwo ruzajya runifashishwa mu kurangiza imanza nk’uburyo bwizewe bwo guca akajagari gashingiye ku idindiza nkana imirimo, akarengane ndetse n’uburiganya mu ikorwa rya za Cyamunara nk’uko Martine Urujeni Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage Ubutabera muri MINIJUST abishimangira.
Yagize ati: Icyo iri koranabuhanga rizatugezaho ni ugukorera mu mucyo. Ni ikintu cyari gikenewe cyane mu byerekeranye no kurangiza Imanza n’Inyandikompesha. Habagaho abakora biherereye amanyanga arimo gutesha agaciro umutungo, no kwirengangiza andi mabwiriza byabyaraga imanza zihoraho z’uko cyamunara itakozwe bikurikije amategeko.
Umuhesha w’Inkiko urangiza urubanza, iri koranabuhanga niryo rimugenera inzira anyuramo kandi kutayikurikiza kubera uburiganya bizaba bigaragarira buri wese ufite inyungu ku irangizwa ry’urubanza runaka ko habayeho kutubahiriza amategeko agenga irangizwa ry’iyo nyandikompesha.

Kuba imirimo yose y’irangizarubanza izaba igaragara muri sisiteme kandi mu mucyo, ni bimwe mubyo abaturage batangaza ko bizabakiza akavuyo k’abakomisiyoneri bakunze kuvugwaho kwivanga mu ikorwa rya za Cyamunara.
MUVUNYI Emmanuel wo mu karere ka Bugesera yagize ati: Abakomesiyoneri badutwaraga amafaranga menshi atari ngombwa kandi ugasanga nutayabona udapiganirwa umutungo mu bwisanzure, cyangwa kukurangiriza urubanza bikaba ikibazo cyangwa imitungo igateshwa agaciro kubera akagambane, ariko ubu kuba bizaba ku ikoranabuhanga ni ibintu byiza n’ubuyobozi buzajya bugenzura byoroshye.

Iri teka rya minisitiri nimero 05/MOJ/AG/20 ryo kuwa 12 Gicurasi 2020 rigena ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rya IECMS mu irangizwa ry’Inyandikompesha, rije rishimangira itegeko nimero 22/2018 ryo kuwa 29 Mata 2018 ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’Umurimo n’Ubutegetsi.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button