Andi Makuru

Nta mafaranga twongereye u Rwanda ngo rwemere gusinya andi masezerano mashya:James Cleverly

uverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko iy’u Rwanda nta mafaranga y’inyongera yigeze yakira kugira ngo ibashe gusinyana amasezerano mashya yo kwakira Abimukira n’abasaba ubuhunzi muri icyo gihugu.

Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, nyuma y’uko i Kigali hasinyiwe amasezerano mashya azafasha mu gukemura inzitizi zose zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga, rwari rwanzuye ko ayasinywe mbere yari anyuranyije n’amategeko.

Minisitiri James Cleverly na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023.

Mu kiganiro bombi bagiranye n’itangazamakuru, basobanuye byimbitse ku bikubiye mu masezerano mashya yitezweho gukuraho inenge zose zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.

Minisitiri James Cleverly yavuze ko aya masezerano mashya atari u Rwanda rwasabye ko asinywa ndetse nta yandi mafaranga y’inyongera rwahawe kugira ngo asinywe.

Yagize ati “Reka tubisobanure neza. Guverinoma y’u Rwanda ntabwo yigeze ibisaba kandi ntabwo tugomba gutanga andi mafaranga y’inyongera ajyanye n’isinywa ry’aya masezerano.’’

Ku rundi ruhande ariko, asobanura ko n’ubwo u Rwanda rutigeze rusaba amafaranga nk’ikiguzi cy’aya masezerano, gukemura ikibazo cy’Abimukira bigomba kugira ikiguzi kibigendaho.

Igihe

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button