Andi Makuru

Casques za moto zisanzwe zigiye kuvanwa ku isoko zibise inshya

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri 28 Gicurasi 2024 n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel, abamotari n’abandi bafatanyabikorwa.

Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi casque, ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.

Ku ikubitiro hazanywe moto 500 zifite ingano itandukanye, ni ukuvuga into, iziringaniye n’inini.

Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.

Ku kibazo cy’abafite izisanzwe zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, cyane ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko.

Ubu ni bumwe mu bwoko bushya bwa casques zigiye kujya zihabwa abamotari

Inkuru bijyanye

Back to top button