Andi Makuru

Trump yahamijwe ibyaha 34 mu rubanza rw’amateka, yaba ari iherezo ryo kwiyamamaza kwe?

Ibyaha 34, umucamanza umwe urakaye, n’itsinda ry’abatangabuhamya.

Nyuma y’iminsi ibiri abacamanza 12 b’i New York biherereye ngo banzure, basanze Trump ahamwa n’ibyo byaha byose bishingiye ku gutanga amafaranga yo gucecekesha umugore basambanye.

Ni urubanza n’umwanzuro bijya mu mateka ya Amerika. Aho Donald Trump abaye uwa mbere wahoze ari perezida wa Amerika – cyangwa uriho – uhamwe n’ibyaha mu rukiko, ndetse n’umukandida wa mbere w’ishyaka rikomeye ushaka kuba perezida yarahamwe n’ibyaha.

None harakurikiraho iki?

Ashobora gukomeza akiyamamaza?

Yego. Itegekoshinga rya Amerika rishyiraho bimwe mu bisabwa abakandida perezida: bagomba kuba nibura bafite imyaka 35, “baravukiye” muri Amerika kandi barabaye muri Amerika nibura imyaka 14. Nta ngingo ibuza uwahamwe n’ibyaha kuba umukandida.

Ariko uyu mwanzuro umuhamya ibyaha ushobora guha icyerekezo amatora yo mu Ugushyingo(11) uyu mwaka.

Ikusanyabitekerezo rya Bloomberg na Morning Consult ryo mu ntangiriro z’uyu mwaka ryabonye ko 53% by’abatora muri leta ziba zidafite uruhande ziriho bashobora kudatora uyu mu Repubulikani mu gihe yahamwa n’ibyaha.

Irindi kusanyabitekerezo ryo muri uku kwezi ryakozwe na Quinnipiac University, ryerekanye ko 6% by’abashyigikiye Trump bashobora kutamutora – ibishobora kugira ingaruka muri uku guhatana gukomeye.

Trump ubu biramugendekera bite?

Trump yaburanye uru rubanza adafunze by’agateganyo kandi ibi ntabwo byahindutse nyuma y’isomwa ry’urubanza ku wa kane – Trump yakomeje kwidegembya ariko hari ibyo yemeye gukurikiza.

Azagaruka mu rukiko tariki 11 Nyakanga (7) – itariki umucamanza Juan Merchan yavuze ko ari bwo bazakatira Trump nyuma yo gusoma ko ibyaha bimuhamye.

Umucamanza hari byinshi azarebaho mu kumukatira ibihano, birimo imyaka ya Trump.

Igihano gishobora kubamo amande, igifungo gisubitse, cyangwa se no gukatirwa igifungo.

Trump, wise uyu mwanzuro “igisebo”, ni nkaho nta gushidikanya ko azajuririra uyu mwanzuro, igikorwa gishobora gufata amezi cyangwa no kurenza.

Ibi byose bivuze ko nyuma yo gukatirwa muri Nyakanga bisa n’ibidashoboka ko Trump azasohoka mu rukiko yambaye amapingu, kuko akomeza kwidegembya mu gihe yajuriye.

Yashingira kuki ajurira?

Ibimenyetso by’umukinnyi wa filimi za ‘porn’ Stormy Daniels, ari we yagiranye na Trump imibonano mpuzabitsina uru rubanza rushingiyeho, bishobora kuba imwe mu mpamvu za Trump zo kujurira.

Anna Cominsky, umwalimu mu ishuri ry’amategeko rya New York Law School agira ati: “Urugero rw’amakuru arambuye [Daniels] yatanze ntabwo urebye ruhagije mu kubara iyo nkuru.

“Ku ruhande rumwe, amakuru ye atuma yizerwa kandi nk’umushinjacyaha, ugomba gutanga ibimenyetso bihagije kugira ngo abacamanza bemere ibyo uvuga. Ku rundi ruhande, hari aho [ayo makuru] ahinduka urujijo no kwibazwaho.”

Itsinda riburanira Trump ryasabye ubugira kabiri kuburizamo ubuhamya bwa Daniel, ingingo yanzwe n’umucamanza mukuru.

Ku bindi byaha, nko kwica amategeko agenga amatora no kunyereza imisoro, ntabwo abashinjacyaha batanze ingingo n’ibimenyetso birambuye kuri ibi byaha.

Inzobere mu mategeko zivuga ko hari ibibazo n’ingingo zitandukanye zitarebweho muri uru rubanza uruhande rwa Trump rushobora guheraho rujurira.

Trump ashobora kujya muri gereza?

Birashoboka, ariko ntibifite amahirwe menshi ko Trump yajya mu nzu y’imbohe.

Ibyaha 34 yahamijwe byose biri mu kiciro E cy’ibyaha muri Amerika, ikiciro cyo hasi cyane muri iyo leta. Buri cyaha gihanishwa igifungo cyo hejuru gishoboka cy’imyaka ine.

Kandi nk’uko twabivuze hejuru, hari impamvu nyinshi umucamanza mukuru ashobora kumukatira ibihano bito, zirimo imyaka ya Trump, kuba atarigeze akatirwa mbere, no kuba ibirego bitarimo icyaha cy’urugomo.

Birashoboka kandi ko umucamanza yapima uburemere bw’uru rubanza rudasanzwe, akirinda gukatira igifungo umuntu wahoze ari perezida wa Amerika.

Amahirwe menshi ni uko Trump atazafungwa, ariko abatamushyigikiye bati “mumute mu nzu y’imbohe”

Hari kandi ikibazo cy’ibintu bishobora gukorwa mu by’ukuri. Trump, nk’abandi bahoze ari ba perezida bose, yemerewe kurindwa ubuzima bwe bwose n’urwego ruzwi nka Secret Service rurinda perezida wa Amerika.

Ibyo bivuze ko bamwe mu bakozi b’urwo rwego byaba ngombwa ko bamurinda no muri gereza mu gihe yaba afunzwe.

Ikindi, bishobora kugorana cyane gutegeka gereza irimo uwahoze ari perezida nk’imfungwa. Bishobora kuba ari icyago gikomeye mu rwego rw’umutekano kandi bikagorana bikanahenda cyane kumurinda.

Justin Paperny ukuriye ikigo White Collar Advice gikora ubujyanama ku by’amagereza ati: “Imikorere y’amagereza yita ku bintu bibiri: umutekano w’ikigo no kugabanya ikiguzi.

Avuga ko gereza irimo Trump “yaba ari akazi gatangaje…nta mucungagereza wabyemera”.

Ese yemerewe gutora?

Birashoboka cyane ko Trump azabasha gutora mu matora yo mu mpera z’uyu mwaka.

Mu mategeko ya Florida – leta atuyemo – umuntu wahamwe n’icyaha mu yindi leta ntiyemererwa gutora iyo gusa “uko guhamwa gutuma adashobora gutora muri iyo leta yahamirijwemo icyaha”.

Trump yahamirijwe icyaha muri leta ya New York, aho abahamwe n’ibyaha bemererwa gutora igihe cyose badafunze.

Ibi bisobanuye ko mu gihe cyose tariki 05 Ugushyingo (11) Trump yaba adafunze, nta cyamubuza uburenganzira bwe bwo gutora.

Atowe nka perezida ashobora kwibabarira?

Hoya. Abaperezida bashobora kubabarira abantu bahamwe n’ibyaha mu nkiko zo ku rwego rw’igihugu. Uru rubanza rushingiye ku mibonano ye na Stormy Daniels no kumwishyura amafaranga ngo aceceke ni urubanza rugarukira muri leta ya New York gusa.

Ibyo bivuze ko ntacyo yabikoraho mu kwibabarira nubwo yaba yongeye gutorwa nka perezida wa Amerika.

Trump aracyafite izindi manza ebyiri zo kuburana muri leta za Georgia na Florida aho aregwa ibyaha bitandukanye.

Izi zombi birashoboka cyane ko nta ruzaburanishwa mbere y’amatora yo mu Ugushyingo, kandi n’iyo byabaho, inzobere mu Itegekonshinga rya Amerika ntizemeza ko mu bubasha bwa perezida bwo kubabarira habamo kubukoresha ubwe yibabarira. Bibayeho Trump yaba ari uwa mbere ubigerageje.

Umukobwa we ati: “Ndagukunda dawe”

Inkuru yo guhamwa n’ibyaha kwa Donald Trump iri mu z’ibanze zirimo kuvugwa muri Amerika, n’ahandi ku isi.

Abamushyigikiye n’abarwanya politike ye benshi baravuga ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru n’ikigiye gukurikiraho.

Ku muryango we, iyi ni inkuru bwite kuri bo. Nyuma y’amasaha macye se ahamijwe ibyaha n’urukiko, umukobwa mukuru Ivanka Trump yatangaje ubutumwa bw’imbamutima ze kuri Instagram.

Yatangaje ifoto yo mu bwana bwe ateruwe na se yanditsemo ati: “Ndagukunda dawe”.

BBC

Inkuru bijyanye

Back to top button