Andi Makuru

Umukandida wa FPR Paul Kagame yikomye abo avuga ko amahanga yagize ibihangage, ati ntawe mwafata nk’Imana.

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wawo, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kudakangwa n’urucantege rw’abo mu mahanga yateye imbere, ndetse yibutsa Abanyarwanda muri rusange gutinyuka kubwira umuntu ko atari Imana yabo, igihe ababwiye ibyo batemera.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024, Kagame yasobanuye ko FPR Inkotanyi ari uburyo bw’imikorere ijyanye n’ukuntu abantu bakwiye kubaho, bakubaka iterambere ryo ku rwego rwo hejuru nk’iryo abandi bagezeho kera.

Ati “FPR Inkotanyi ntabwo ari ziriya nyuguti eshatu gusa. Ni politiki, ni uburyo bwo gutekereza, ni uburyo bwo kubaho, ni uburyo bw’imikorere ijyanye n’ukuntu abantu bakwiye kubaho, bakwiye gutera imbere, bakagana aho abandi bageze kera ndetse byaba bishoboka tukabanyuraho. Ibyo rero ntabwo twabipfusha ubusa. Cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, mwe mukibyiruka, twifuza kubarera muri yo politiki ya FPR, yo gukotanira umutekano n’amajyambere y’igihugu cyacu.”

Umukandida wa FPR yavuze ko umuntu ari nk’undi, bityo ko iterambere Umunyaburayi cyangwa uwo mu bihugu by’abaturanyi yageraho n’Umunyarwanda yarigeraho, kuko bose bafite imbaraga bahuje ndetse n’ibyo badashobora kurema birimo umuntu.

Ati “Umuntu ni nk’undi, haba hano mu Rwanda, haba mu baturanyi, haba i Burayi mu mahanga ateye imbere cyane. Buriya bageze kuri byinshi ariko ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka. Ni yo mpamvu rero twebwe tunababwira kandi ni ko mukwiriye kumera mwebwe urubyiruko rwa FPR, rw’Abanyarwanda b’ubu. Mukwiye gutinyuka mwebwe, mukareba umuntu mu maso, mukamubwira ko atari Imana yanyu.”

Yakomeje ati “Ntabwo ari bo Mana rwose. Iyo ni yo ngiro, ni yo ntego, ni yo politiki ya FPR, ni yo politiki y’Inkotanyi. Gukotana murabizi? Mugomba gukotana, ni bwo mugera ku buzima mwifuza kugeraho. Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka. Ntabwo azabyishimira ikizamubaho.”

Kagame yavuze ko abo mu bihugu byateye imbere bagerageza gukoresha bake mu Banyarwanda kugira ngo batobange ibyo Abanyarwanda bagezeho muri rusange, nyamara ngo abo bazarinda bapfa batageze ku ntego yabo.

Ati “Hari na bariya rero bakoresha, bake cyane muri twe. Bakabagira ibitangaza. Barabashuka. Buriya bazarinda basaza, bashyiremo umwuka ntacyo bagezeho, ari ibikoresho gusa. Twe rero turebe igihugu cyacu, twirebe, turebane, tumenyane, tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe, bikwiye kugera no ku wundi, kuri twese, bikwiye kugera ku gihugu cyose, bityo tugatera imbere, iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko ikiruta byose ari ukubana neza n’ababyifuza no gukorana na bo, ariko Abanyarwanda bakazirikana ko bagomba kurinda amahoro. Ati “Usibye kubana na bo neza, gukorana neza, guhana amahoro, ariko iyo ushaka amahoro, witegura no kuyarinda. Twe rero twiteguye kuyarinda. Ni mwe duheraho kandi.”

Kagame yasobanuye intandaro yo gutura mu Bugesera

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button