Padiri Katabogama yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye rwategetse ko Padiri Katabogama Phocas wayoboraga Lycée de Rusumo mu Karere ka Kirehe ukurikiranyweho gusambanya umwana, akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeje.
Uwo mupadiri acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 wigaga muri icyo kigo yayoboraga, yatawe muri yombi ku wa 9 Ukwakira 2024.
Ubushinjacyaha bwamugejeje mu Rukiko busaba ko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye itunganywe iregerwe urukiko mu mizi.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha akurikiranyweho kandi ko hari iperereza rigikomeje.
Rwategetse ko padiri Katabogama akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Rwibukije ko ababuranyi bafite iminsi itanu yo kujurira icyo cyemezo mu gihe baba batanyuzwe nacyo.
Mu gihe Urukiko rwamuhamya iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igihe