AFC-M23 yemeje ko Kabila yageze i Goma

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yaraye ageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23 kizwi nka ARC, Lt Col Willy Ngoma, mu rukerera rwo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 yagize ati “ARC/AFC itangaje inezerewe ko uwahoze ari Perezida na Senateri w’icyubahiro, umusirikare w’abaturage, Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bigenzurwa na M23/AFC. Harakabaho impinduramatwara.”
Mugenzi we wo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko Kabila yageze mu mujyi wa Goma, ati “Tumwifurije uruzinduko rwiza mu bice byabohowe.”
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko kujya i Goma kwa Kabila ari amahitamo meza, cyane ko yafashe icyemezo cyo kutaguma mu buhungiro yahatiwe kujyamo mu mpera za 2023.
Yagize ati “Gutaha k’umunyapolitiki ukomeye kwakiriwe neza. Yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro yahatiwe kujyamo. I Goma, JKK ahawe ikaze, mu gice cyonyine cy’igihugu kitabamo ibyemezo bigamije inyungu bwite z’abantu, gufunga bifite impamvu za politiki, igihano cy’urupfu, ivanguramoko, imvugo z’urwango.”
Nangaa yahaye ikaze n’abandi bose bifuza gusubira muri RDC, kugira ngo hamwe na AFC/M23, bahagarike ubutegetsi bw’igitugu, amacakubiri ndetse banateze imbere RDC.
Tariki ya 23 Gicurasi ubwo Kabila yagezaga ijambo ku Banye-Congo, yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko i Goma mu minsi mike iri imbere, anaboneraho guhakana amakuru yavugaga ko yasuye uyu mujyi tariki ya 18 Mata 2025.
Amakuru yo muri Mata ni yo Leta ya RDC yashingiyeho mu gutangira kumukurikiranaho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ihamya ko ari mu bayobozi ba AFC/M23.
Muri iri jambo, Kabila yavuze ko bitangaje kuba Leta yavuye ku izima, ikajya mu biganiro na AFC/M23 muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, ibuza Abanye-Congo kuganira na bagenzi babo.
Yagize ati “Nakwibutsa ko Leta ya Kinshasa yemeye kera kabaye kwicarana na AFC/M23 mu byumweru byinshi bishize i Doha, nubwo mu buryo budasanzwe, ikomeza kugaragaza ko ari icyaha kuba abandi Banye-Congo bavugana.”
Mbere y’uko Kabila agera i Goma, yasabye Leta ya RDC guhagarika akababaro ikomeje guteza abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igafungura banki yafunze kuva muri Mutarama.
Igihe.com