Yishe umugore we bamufata nawe ashaka kwiyahura
Umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Karongi acungishijwe ijisho mu bitaro bya Kibuye akekwaho kwica umugore bigeze kubana akikomeretsa ku ijosi.
Byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Nyamushishi, Umurenge wa Murundi, ku wa 18 Mutarama 2026.
Uwishwe w’imyaka 31 yigeze kubana igihe cy’umwaka n’uyu mugabo. Muri icyo gihe babanaga, umugabo yakubitaga umugore ari na byo byaje gutuma umugore ava mu rugo ajya i Kigali.
Mu mezi abiri ashize uyu mugore yasubiye ku ivuko ariko ntiyasubira mu rugo rwe, ahubwo ajya iwabo kwa se na nyina.
Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku wa 18 Mutarama 2026, ni bwo uyu mugabo w’imyaka 25 yasanze uyu mugore aho yahiraga ubwatsi bw’inka hafi y’aho nyina yakuraga ibijumba.
Nyina wa Nyakwigendera watabaje abaturanyi n’ubuyobozi avuga ko uwo mugabo yabagezeho yarakaye akabwira nyakwigendera ko agiye kumwica, ahita amukata ijosi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye IGIHE ko uyu mugabo nyuma yo kubona abantu bahuruye na we yikomerekeje ku ijosi.
Ati “Ubu ari ku Bitaro bya Kibuye ari kuvurwa ariko acungishijwe ijisho kugira ngo adatoroka. Umurambo wa nyakwigendera nawo wajyanywe muri ibyo bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa”.
Uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo. Umugabo yavugaga ko imirima ari iye n’umugore akavuga ko iyo mirima ari iye. Aba bombi ntabwo bigeze basezerana imbere y’amategeko ndetse no mu gihe cy’umwaka bamaze babana nta mwana babyaranye.
Gitifu Niyonsaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.
Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko igihe bafitanye ibibazo bajya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura. Ntabwo ikibazo abantu bagiranye cyakemurwa n’uko umwe yishe undi”.
Igihe



