Minisitiri w’Intebe yabwiye inteko uko u Rwanda ruri gukemura ikibazo cy’ibikomoka kuri Petrole

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 mu mpera za Nyakanga 2026, bukazaba bugeze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma byo kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, hibandwa ku guhangana n’ibibazo bikomoka imbere mu gihugu n’ibituruka hanze yacyo.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko binyuze mu bufatanye n’ibihugu bicukura bikanatunganya ibikomoka kuri peteroli n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu, horohejwe uburyo bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Kugira ngo ubucuruzi bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga byorohe n’igiciro cyayo kigabanyuke ku buryo burambye, Guverinoma yashyizeho gahunda yo gutumiriza hamwe ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyujijwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, RNEC. Ibi bikorwa ku bufatanye n’ibihugu bicukura peteroli bikanayitunganya.”
“Nababwira ko ubwato bwa mbere bupakiye toni ibihumbi 40 buteganyijwe kugera ku cyambu cya Tanga muri Tanzania, mu mpera za Nyakanga 2026, kandi buri kwezi tuzajya twakira ubwato. Ibi bizadufasha kugira ibiciro bito kandi bidahindagurika mu gihe kirekire.”
Ku wa 29 Kamena 2026, u Rwanda rwagiranye na Kenya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa. Aya masezerano agamije gufasha u Rwanda kubona ububiko, ubwikorezi n’imiyoboro ya peteroli muri Kenya.
Ayo masezerano azashyiraho uburyo bwa Leta ku yindi mu gutumiza peteroli, bikaba byitezwe ko bizafasha u Rwanda kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya inzitizi mu bwikorezi no gutuma itumizwa ryabyo riba riteganyijwe neza.
Yakurikiwe n’ayo u Rwanda rwasinye na Tanzania yo gutumiza lisansi na mazutu binyuze ku cyambu cya Tanga. Ni amasezerano yasinywe na RNEC na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP).
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri ku isoko ry’u Rwanda ni ibyo ku wa 5 Kamena 2026, aho litiro ya lisansi igura 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo igura 2.927 Frw.

Igihe



