Andi Makuru

Aratabaza kubera akato avuga ko agirirwa nyuma y’aho akiriye Coronavirus – UWIZEYE Viviane uzi nka Miss Viviane.

Nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa Covid-19 kuya 10 Mata 2020, UWIZEYE Viviane yajyanwe kwitabwaho ndetse aza gukira asezererwa kuya 13 Gicurasi 2020. Nyamara kuri we ngo n’ubwo yahawe n’impapuro zihamya ko nta Covid-19 akirwaye ngo ibimenyetso by’akato bikomeje kumwerekwa n’abantu batandukanye biramuhangayikishije cyane ko ngo byanatangiye guhungabanya ubucuruzi yari asanzwe akora.
Uwizeye Viviane bakunze kwita Miss Viviane, yamenyekanye muri 2011 ubwo yahabwaga ikamba rya nyampinga mu bagore banini ariko aza kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasanganwaga ubwandu bwa Coronavirus muri Mata uyu mwaka, kuva ubwo aba umwe mu barwayi b’iyi ndwara wavuzwe cyane kurusha abandi.
Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi kibitangaza, ngo uyu mudamu usanzwe afite abana babiri, atangaza ko nyuma yo kuvurwa agakira, bamwe mu baturanyi be batigeze baha agaciro impapuro za muganga n’icyemezo cya RBC cyagaragaje ko yakize neza kuko ngo bakomeje kumwishisha no kumuha akato, ibintu bimubangamiye cyane.
Yagize ati “Umuntu ava kwa muganga yarakize, urumva na nyuma y’iminsi 15 barongera bakagupima bakareba ko ukiri muzima, ibyo bipimo byarakozwe basanga tumeze neza ubuzima bwacu nta kigeze kibuhungabanya.”
“Ariko urumva hanze abantu bavuga ko indwara idakira, kuba bazi ko nta muti nta rukingo bumva ko ukiyifite ushobora kuba wabanduza ukabona barakwitwaza mu muryango. Byakubitiraho n’ibindi bihuha biba byaragiye bivugwa hanze ukabona wagizweho ingaruka mu Muryango Nyarwanda.”

Uyu mudamu yanavuzweho ibihuha by’uko iyi ndwara yamuhitanye ariko binyomozwa n’inzego zibishinzwe ndetse kuri ubu yemeza ko n’umukozi we n’umwana bari barasigaye kwa muganga nabo batashye kandi bameze neza mu rugo.
Ku mpungenge z’abatekereza nk’abaturanyi ba Viviane, kugeza ubu OMS ivuga ko n’ubwo iyi ndwara itarabonerwa umuti n’urukiko, havurwa ibimenyetso byayo byose bityo binyuze mu budahangarwa bw’umubiri w’umuntu mubiri ugahashya burundu aka gakoko, umuntu akaba mutaraga nk’uko yari ameze mbere, bityo uwakize yakwirindwa ri uko yongeye guhura n’undi urwaye mbese nk’uko no kubandi bigenda.
Source: Ukwezi.rw

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button