Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije abarundi babuze uwari Prezida wabo Nkurunziza Pierre
Nyuma y’aho ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo, Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, BBC n’ibindi bitangarije ko uwari umukuru w’igihugu cy’Uburundi ucyuye igihe Pierre Nkurunziza yitabye Imana kuwa mbere 08 Kamena 20 aguye mu bitaro byitwa Cinquantenaire de Karuzi azize uburwayi bw’Umutima, ubutumwa bwihanganisha abarundi bwatangiye gucicikana.
Pierre Nkurunziza yapfuye ku wa Mbere tariki ya 08 Kamena azize guhagarara kw’Umutima nk’uko itangazo rya Prezidansi y’u Burundi ryabitangaje, ariko urupfu rwe rutangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri w’iya 09 kamena, nyuma y’amakuru yari yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga afatwa nk’amakuru atari yakizewe neza.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bihanganishije u Burundi, aho yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida.”
Twitter
Undi mukuru w’igihugu wihanganishije u Burundi ni Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, nawe wanditse ko yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, avuga ko azamwibukira ku buyobozi bwe buhamye n’imbaraga yashyiraga mu bikorwa by’amahoro na demokarasi.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe yihanganishije umuryango wa Nkurunziza, avuga ko urupfu rutwaye Afurika y’Uburasirazuba umuyobozi w’ingenzi wagize uruhare rukomeye mu kwihuza kw’akarere.
Uni ni Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC nawe wihanganishije u Burundi, asabira Pierre Nkurunziza kugira iruhuka ridashira.
Kugeza ubu ntakiratangazwa kuri gahunda yo guherekeza Prezida Pierre Nkurunziza cyangwa ku musimbura we uzaba ayobora mugihe cy’amezi abiri cyari gisigaye ngo Nkurunziza ahererekanye ububasha na Prezida watowe Gen Evariste Ndayishimiye.
Icyakora nyuma y’amakuru ababaje y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza guverinoma y’u Burundi yatangije icyumweru cy’icyunamo no kwibuka nyakwigendera Prezida Nkurunziza ndetse no kumusabira ku Mana ngo imuhe iruhuko ridashira.