Ubutabera

Minisiteri y’Ubutabera yamuritse ikoranabuhanga rizafasha ababishaka kugura imitungo muri cyamunara

Minisiteri y’Ubutabera yamuritse ku mugaragaro uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ’Electronic Auctioning Platform’ buzajya bwifashishwa mu kurangiza imanza za cyamunara n’inyandiko mpesha, bukazafasha n’abantu bari hanze kuba bagura imitungo mu gihugu binyuze muri cyamunara bitabasabye kuva aho bari.
Ni ikoranabuhanga ryamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 Kanama, ariko rikaba ryari rimaze iminsi mikeya ritangiye gukoreshwa. Iri koranabuhanga riri muri sisiteme ngari yitwa IECMS (Integrated Electronic Case Management System) ikaba yari isanzwe ikoreshwa mu gutanga ibirego.

Ishyirwaho ry’iri koranabuhanga ryagenwe n’Amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru yavuguruwe ku wa 12 Gicurasi 2020 mu rwego rwo kunoza ibyari bikenewe kugira ngo ibikorwa byo gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate bigende neza.

Umuhango wo kumurika iri konarabuhanga ku mugaragaro witabiwe n’inzego za Leta zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB.

Ni ikoranabuhanga abari muri uyu muhango bashimye ko rizafasha mu kunoza inzira y’ubutabera no kwimakaza imikorere iciye mu mucyo mu bijyanye na cyamunara.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ibirenze kuri ibi we anaribona nk’igisubizo ku kibazo cy’abari hanze y’igihugu bajyaga bifuza kugura imitungo muri cyamunara ntibibakundire kubera uburyo gakondo bwakoreshwaga.

Yagize ati “Niba hari ikoranabuhanga rikorera kuri internet ntabwo ari ngombwa ko umuntu ajyayo kugira ngo hakorwe cyamunara, bizafasha n’abandi bose yaba abari mu gihugu n’abanyarwanda bari hanze ndetse n’abandi bashaka kugura umutungo mu Rwanda nabo bashobore kujya muri cyamunara bagure umutungo”.

Yakomeje agira ati “Bivuze ko na ya mafaranga dushaka ko aza mu gihugu abantu bagura ibintu aziyongera, duhora dushishikariza abanyarwanda bari hanze ko baza bakagura imitungo mu Rwanda ariko ntabwo buri gihe babasha kuza ngo bagere muri cyamunara barebe ibyo bagura ariko niba biri kuri interinet nabo bazagira amahirwe yo kugira ngo bagure umutungo”.

Imikorere y’iri koranabuhanga mu ipiganwa rya cyamunara

Muri iri piganwa mu cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga abapiganwa batanga ibiciro banyuze kuri , hagati y’abapiganwa ntawubasha kumenya igiciro cyatanzwe na mugenzi we, ibyo bikagabanya kwa kuntu n’abantu babaga bari ku kibuga bakagira ibyo bumvikana birimo; ni nde utanga menshi, ni nde utanga make. Hari n’uburyo abantu babaga aho cyamunara ibera bagakoresha amabahasha afunze.

Iyo habura amasaha atandatu ngo isaha yo guteza cyamunara igere, iri koranabuhanga rirafungurwa noneho buri wese akabona umwanya ariho bitewe n’amafaranga yatanze.

Iyo abapiganwa bageze aho cyamunara iri bubere bahabwa andi mahirwe ya nyuma yo kongera gupiganwa maze utanze menshi akegukana umutungo.

Iri koranabuhanga kandi rizakumira abazaga muri cyamunara bagamije kuyitinza gusa kuko mbere yo gupiganwa bazajya basabwa gutanga ingwate ya cyamunara nibura ingana na 5% by’agaciro k’umutungo utezwa cyamunara, uwayegukanye azajya ahera kuri aya yishyura n’aho abatsinzwe bayasubizwe.

Umuyobozi wa Serivisi zishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine yatangaje ko iri koranabuhanga ryitezweho byinshi mu butabera cyane cyane ibijyanye na cyamunara.

Yagize ati “Ryitezweho gukemura ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara ubwo hakoreshwaga uburyo busanzwe bw’itezwa rya cyamunara birimo gutinda kurangizwa kw’imanza n’inyandiko mpesha, guteza cyamunara mu buryo budakurikije amategeko, ugasanga buri gihe birabyara imanza zihoraho, ubu buryo buzatuma habaho gukorera mu mucyo ku buryo niba hari n’ikitakozwe neza kizaba kigaragara muri iri koranabuhanga”.

Avuga ku cyo rizamarira abaterezwa cyamunara yagize ati “Icyo azungukamo ni uko ibizajya bikorwa byose azajya abibona kuko ntawuzongera kwiherera ngo akore ibintu nyuma bize kuvamo urubanza”.

Iri koranabuhanga rizaba rifunguriye abantu bose ari uterezwa cyamunara ari uwishyuza bose bazajya bakurikira ibikorwa n’uri kubikora ku buryo nahabaye ikosa n’aho bitagenze neza buri wese azaba abireba”
umuhango_wo_a23a-487a0.jpg

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button