Andi Makuru

Pasiporo z’u Rwanda zidakoranye ikoranabuhanga zizata agaciro muri Kamena 2021

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwatangaje ko Pasiporo nyarwanda zatanzwe mbere ya tariki 27 Kamena 2019 zizaba zataye agaciro ntizongere gukoreshwa kuva tariki 28 Kamena 2021.

Itangazo ry’uru rwego rije nyuma y’amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko pasiporo z’u Rwanda zizata agaciro mu mpera z’uyu mwaka. Uru rwego rwibukije abanyarwanda ko “Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva 28 Kamena 2021”. Icyo gihe izizaba zemewe ni Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gutangwa muri 28 Kamena 2019.

Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro bitandukanye birimo pasiporo isanzwe (Ordinary passport) y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, ku kiguzi cya 25000 Frw. Pasiporo y’abakuru yo ifite paji 50 ku kiguzi cya 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi pasiporo muri iki cyiciro ni iy’abantu bakuru ariko ifite paji 66 imara imyaka 10. Iyi y’imyaka 10 itangwa ku 100000 Frw.

Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta ifite paji 50, imara imyaka itanu. Ihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi ku bihumbi 15 Frw. Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, ifite paji 50 imara imyaka 5, itangwa ku mafaranga 50 000 Frw.

Zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, ku buryo bidashoboka ko kiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

Izi pasiporo zisaba ko hafatwa ibikumwe n’ifoto ya nyirayo kugira ngo hashyirwemo bya bimenyetso by’umutekano. Ibyo bituma umuntu usaba pasiporo abikorera ku Irembo, yigire ku biro by’abinjira n’abasohoka afatwe ibikumwe 10 hamwe n’ifoto, uretse abana.

Pasiporo itangwa mu minsi itarenze ine nyuma yo gusabwa.
itangazo_rya_immigration.jpg
passport_isanzwe.jpg
passeport_nshya.png
source: Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 97

  1. Envio mis saludos a todos los generadores de ganancias !
    Muchos jugadores buscan alternativas como casino online fuera de espaГ±a para disfrutar de mГЎs libertad y bonos exclusivos. Las plataformas de casinos fuera de espaГ±a ofrecen mГ©todos de pago modernos y retiros instantГЎneos. п»їcasino fuera de espaГ±a. Los usuarios destacan que casino online fuera de espaГ±a permite apuestas en vivo con menor latencia.
    El acceso rГЎpido y sin verificaciones es una gran ventaja de casino online fuera de espaГ±a. Muchos jugadores buscan alternativas como casinosfueradeespana para disfrutar de mГЎs libertad y bonos exclusivos. Con casinos fuera de espaГ±a puedes jugar en tragaperras exclusivas con RTP mГЎs alto.
    casino fuera de EspaГ±a con soporte en espaГ±ol – п»їhttps://casinosfueradeespana.blogspot.com/
    Que disfrutes de increibles beneficios !
    п»їп»їcasino fuera de espaГ±a

Leave a Reply to RichardTug Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button