Ubutabera

Binyuze mu buhuza 6% by’abari bafitanye imanza barumvikanishijwe batarinze kujya mu manza

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Icyumweru cy’Ubucamanza kiri kuba ku nshuro ya 3, Prezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yashimangiye ko ubuhuza mu nzira y’ubutabera ari imwe mu nzira ziri gushyirwamo imbaraga hagamijwe kugabanya umubare w’ibirego bihinduka imanza bikagera mu nkiko, nkuko n’insanganyamatsiko y’iki cumweru ibyitsaho igira iti: Ubuhuza nk’Inkingo y’Ubutabera bwubaka Umuryango Nyarwanda.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko abantu 6% bari bafitanye imanza mu mwaka wa 2019-2020 bumvikanishijwe binyuze muri gahunda y’ubuhuza. Ubu ni uburyo abaturage bemeza ko bwabarinda gusiragira mu nkiko kuko zituma batakaza umwanya n’amafaranga.

Nta gushidikanya ko abafite imanza bose bakunze guhura n’isiragizwa rya hato na hato baterwa n’abo baburana bitewe ahanini n’uko baba badashaka kwemera ibyemezo by’inkiko bagahitamo kuburana, bakajurira kugeza igihe inzira zose zibarangiranye kugera no ku irangizwa ry’imanza naryo rikunze gukorwa ku ngufu z’amategeko hifashishijwe Abahesha b’Inkiko yaba ab’umwuga n’abatari ab’umwuga.

Gutakaza umwanya wabo mu nkiko no mu ngendo za hato na hato bijyana n’amafaranga atari make batakaza barega cyangwa bakora izo ngendo ni bimwe mubyo abaturage badahwema kwinubira bituma bashima ko gahunda y’ubuhuza bugamije kwunga ababuranyi bitagera kure yashyirwamo ingufu kuko basanga bakungukira mu guhuzwa n’abo bafitanye imanza aho gukomeza inzira y’imanza z’urudaca.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo wari unakuriye ibiganiro n’abanyamakuru byabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, atangaza ko gahunda y’ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango nyarwanda, izasobanurirwa abaturage binyuze mu biganiro biteganyijwe muri iki cyumweru cy’ubucamanza cyatangiye kuri uyu wa Mbere.
chief_justice.jpg

Mu manza 15,377 zanyujijwe mu nama ntegurarubanza mu mwaka wa 2019/2020, izingana na 854 zacyemuwe binyuze mu buhuza. Ibi bivuga ko abantu 6 kuri buri bantu 100 bari bafitanye imanza bashoboye kumvikanishwa binyuze muri gahunda y’ubuhuza.

Umubare w’abakemuriwe ibibazo binyuze mu buhuza wiyongereyeho 3% kuko mu mwaka wa 2018/2019, mu manza ibihumbi 14,914 byari byanyujijwe mu nama ntegurarubanza, abantu 3 kuri buri bantu 100 ni bo bumvikanishijwe bitaragera mu nkiko.
Uretse no ku manza zitangirira mu nama ntegurarubanza, zigakomeza mu mizi, na nyuma y’ubujurire byose birangiye, ngo ubuhuza nanone buri ngombwa no ku rwego rw’irangizwa ry’imanza kuko hari ubwo biba bikenewe ko uwatsinze yumvikana n’uwo yatsinze mu buryo bwiza bwo kwishyurana ku neza bitagombereye imbaraga z’Ubuhesha bw’Inkiko.

Me Sebera Nyunga Antoine Prezida w’Urugugaga rw’Abahesha b’Inkiko nawe yijeje ko mu rwego rwo kurangiza imanza hazashyira imbaraga cyane mu bikorwa byo kumvikanisha ababuranye kugira ngo bishyurane ku neza birinda kwishyuzwa kungufu no kwishora mu manza zishingiye ku irangizwa ry’imanza ibintu bikorwa ahanini n’uwatsinzwe agamijwe gutinza ubutabera.
nyungant.jpg

Ubusanzwe iyi gahunda y’ubuhuza yarebaga ibyaha mbonezamubano ariko ubu hatangijwe gahunda yo gukoresha ubuhuza no ku manza nshinjabyaha nk’uko Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye abivuga.

Source: Ahabona editorial room

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button