Andi Makuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine wasabwe gukomeza guhashya Ruswa n’Akarengane

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Nirere Madeleine uheruka kugirwa Umuvunyi Mukuru, amugaragariza ko yitezweho umusanzu mu guhangana n’ibibazo bya ruswa n’akarengane, amwizeza inkunga ikenewe ngo bishoboke.

Ni umwanya Nirere yashyizwemo n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020, aba umuyobozi wa kane uyiye kuyobora uru rwego kuva rwashyirwaho mu 2003.

Perezida Kagame yashimiye Nirere wemeye inshingano z’Umuvunyi Mukuru, ugiye kuyobora abafatanyje n’abandi Banyarwanda, urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane. Ni inshingano zitari nshya kuri we kuko aheruka gusoza manda y’imyaka umunani nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Perezida Kagame yagize ati “Ako kazi nako yagakoze neza, ubu agiye kugasoza ajye mu kandi. Nk’uko bizwi, akarengane na ruswa ni bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza iterambere ry’igihugu. Ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.”

Ni inshingano Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko zitazamugora, kuko atangiye inshingano ze mu gihe imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi irimo kuvugururwa, kandi azahera ku inararibonye n’ubumenyi afite.

Yavuze ko uru rwego agiye kuyobora rugomba gukorana n’izindi zirimo iz’ubutabera n’iz’ibanze, “aho ruswa yagaragaye n’akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe nabo bakihutira gukemura ibyo bibazo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inzego zigomba kuzuzanya, kuko nta rwego rusimbura urundi cyangwa ngo ruruvuguruze.

Ati “Nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi, urwego rumwe ntabwo rwateshuka ku mirimo rushinzwe, ngo ruhitemo gukora imirimo y’izindi nzego cyangwa y’urundi rwego ku mpamvu iyo ariyo yose. Iteka hakwiriye gushakwa kumvikana.”

Yatanze umukoro ku Rwego rw’Umuvunyi

Perezida Kagame yavuze ko mu buryo bw’umwihariko, Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kongera imbaraga mu kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayamenya kimwe n’izindi nzego bashobora kwiyambaza.

Yakomeje ati “Uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda, kukanashingira ku mategeko. Ugereranyije n’ahandi henshi ku Isi, ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi, ariko ntidukwiye kwirara ngo twibwire ko ibintu byose bimeze neza, ahubwo twahera ku byiza nyine biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba cyangwa se kubirwanya aho byagaragaye.”

“Ubwo rero bishaka ko dukaza ingamba, aho uwo muco cyangwa ibikorwa bibi byaba biri, bigacika burundu.”

Perezida Kagame yijeje inkunga Umuvunyi Mukuru n’ubufatanye, ku buryo akazi ke kagomba kuzamworohera.

Nyuma yo kurangiza manda ebyiri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020 yemeje Mukasine Marie Claire nk’umusimbura wa Nirere Madeleine.

Nirere Madeleine yasimbuye Murekezi Anastase (2017- Ugushyingo 2020), wagiyeho asimbuye Aloysie Cyanzayire (2014 – 2017), mu gihe babimburiwe na Tito Rutaremara (2004 – 2012).
pk.jpg

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button