Andi MakuruUbutabera

Umugore w’imyaka 20 afungiwe kwica umugabo we amuteye icyuma

Umugore w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo babyaranye umwana umwe, amuteye icyuma.

Bikekwa ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Runyami, Akagari ka Murama mu Murenge wa Ngera mu masaa mbiri y’ijoro ryo ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Amakuru avuga ko uyu mugore ufite uruhinja rw’amezi 10 yaba yarateye uyu mugabo icyuma nyuma yo gutongana, aho ngo umugabo yamwise indaya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Rudasingwa Aphrodis, yabwiye IGIHE ko abatanze amakuru bavuze ko nyuma yo guterwa icyuma, umugabo yavuye amaraso menshi.

Gitifu Rudasingwa yavuze ko bikimara kuba, umugabo yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ngera, na cyo kimwohereza mu Bitaro bya Munini, ari na ho yapfiriye.

Yagize ati “Bamugejeje mu bitaro, ahita yitaba Imana kuko yari yari yanegekaye bikomeye.”

Gitifu Rudasingwa yasobanuye ko umugore yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje.

Kugeza ubu, umurambo w’uyu mugabo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Munini.

Igihe

Inkuru bijyanye

Back to top button