Andi Makuru

Sobanukirwa ibyo wibaza kuri Nyiragongo iherutse kuruka

Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe muri bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (igikoma kiremye ikiyaga gihora gitogota, gituruka ku mabuye yashonze yo mu nda y’Isi), cyavutse guhera mu 1980 ndetse na n’ubu kiracyariho.

Ku wa 22 Gicurasi 2021 cyongeye kuruka nyuma y’aho cyaherukaga kuruka mu 2002. Ubu habarurwa abantu barenga 30 bapfuye kubera iruka ryacyo, ibikorwa remezo bigasenyuka ndetse abaturage bagakwira imishwaro bahunga.

Iruka ryacyo rimaze iminsi ritera imitingito mu bice hafi ya byose by’u Rwanda ku buryo nk’Akarere ka Rubavu kari mu icuraburindi.

Hari bimwe mu bibazo abantu bakomeje kwibaza ku iruka ryacyo n’ingaruka zabyo. Ni byo tugiye kugarukaho nyuma y’uko bisubijwe n’ishami ribishinzwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli, Gazi na Mine, RMB.

1. Ko twumva imitingito yaba ari ikimenyetso ko ikirunga kizongera kuruka?

Oya! Imitingito nk’iyi iterwa no gutogota kw’amazuku (magma) mu nda y’ikirunga. Umwuka ushyushye mu nda y’isi uba mwinshi, urutare ruhazengurutse rugasa n’uruturika bigatuma humvikana imitingito mito mito y’uruhererekane.

Ibipimo by’umwuka wo hejuru ya Nyiragongo byafashwe bigaragaza ko nta myuka ituruka mu mazuku ihari. Ibi bivuze ko nta mazuku ari hafi ku buryo ikirunga cyakongera kuruka.

2. Iyi mitingito izahagarara ryari?

Ntawapfa kuvuga itariki cyangwa isaha imitingito izahagarariraho kuko nta gipimo kiyipima kugeza uyu munsi. Ariko umuntu arebeye uko byagiye bigenda (amateka y’iruka rya buri kirunga) mu myaka yashize ntabwo imitingito ikurikira iruka ry’ikirunga irenza ibyumweru bibiri. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka mu 2002 imitingito yamaze iminsi 10.

3. Iruka ry’ikirunga ryatewe n’iki?

Iruka ry’ibirunga rigaragarira mu ivuburwa ry’urusukume rw’ibikoma bishyushye cyane binyura ahagaragaza imbaraga nke mu gishishwa cy’Isi.

Ikirunga kiruka kuko hari urutare mu nda y’Isi ruba rwashonze kubera ubushyuhe buri hagati ya dogere 700 na dogere 1200. Ibi bikajyana n’umwuka mwinshi ushyushye noneho ugatera ibikoma byashonze kuzamuka bikanyura mu myenge bikazamuka hejuru mu buryo bwo guturika bishaka aho binyura bitewe na wa mwuka mwinshi ushyushye urimo.

4. Imitingito yatewe n’iki?

Imitingito nk’iyi iterwa no gutogota kw’amazuku (magma) ari mu nda y’Isi no gukubana hagati y’ibisate mu bice byiyashije. Umwuka n’igikoma bishyushye mu nda y’isi biba byinshi urutare ruhazengurutse rugasa n’uruturika bigatuma humvikana imitingito mito mito y’uruhererekane.

5. Kuki imitingito ituruka i Rubavu gusa?

Imitingito yose mwumvise nyuma y’iruka rya Nyiragongo yabaga iturutse mu izingiro ryayo (epicenter) i Rubavu. Iyi mitingito yashoboraga no kumvikana ahandi bitewe n’uburemere bwayo kandi yanagendaga icika intege uko yagendaga ijya kure y’iryo zingiro ryayo.

Urugero ni uko iyo uteye ibuye cyangwa ikindi kintu mu mazi hari imirongo y’uruziga igenda inyuranamo yerekana ko hari ikintu kidasanzwe cyajugunywe muri ayo mazi (waves). Ku bayumviraga ahandi si ukuvuga ko aho bari naho habaga hari indi mitingito.

6. Ni ukuri ko ikirunga kirutse bikagera mu Kivu byateza ibibazo?

Ntabwo byapfa gushoboka! Urugero ni uko mu 2002 ubwo Nyiragongo yarukagaga, amahindure ari ku muvuduko wa 100km ku isaha, ibyageze mu kiyaga cya Kivu byamanutse kugera muri metero 140 z’ubujyakuzimu kandi gas methane iba muri metero hafi 200. Nyuma y’iruka rya Nyiragongo uyu mwaka leta yafashe ingamba zo gukorana n’abaturanyi bya hafi mu kugenzura biriya birunga byegereye u Rwanda ku buryo n’igihe byaruka byaba bizwi hagashyirwaho ingamba z’ubwirinzi.

7. Muri Congo ko ubuyobozi bwaburiye abaturage guhunga, natwe duhunge?

Oya, ibipimo bigaragazwa n’impuguke za RMB bigaragaza ko nta kibazo gihari ku ruhande rw’u Rwanda. Ikibazo cyabaye ni imitingito gusa kandi nayo ibipimo bigaragaza ko yagiye igabanuka mu ngano no mu bukana ku buryo nta mpungenge biteye. Gusa birasaba gukora gahunda y’igihe kirekire ifasha abaturage gukomeza kubana n’iruka ry’ibirunga ndetse n’imitingito kuko kugeza uyu munsi bikiriho muri aka gace duherereyemo.
kiruka.jpg

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 98

  1. Greetings, thrill-seekers of comic gold !
    People appreciate jokes for adults that bring comic relief without causing discomfort. That’s the art of grown-up humor. Knowing your audience is everything.
    one liner jokes for adults are punchy, fast, and surprisingly clever. They take just a second to tell. adult jokes clean But the laugh they trigger lasts longer.
    jokes for adults clean That Are Safe and Silly – п»їhttps://adultjokesclean.guru/ joke of the day for adults
    May you enjoy incredible unforgettable chuckles !

  2. Thank you for the auspicious writeup. It in fact was a amusement account it. Look advanced to far added agreeable from you! By the way, how could we communicate?

  3. I really like what you guys tend to be up too. Such clever work and exposure! Keep up the fantastic works guys I’ve incorporated you guys to my blogroll.

  4. Hello creators of calm surroundings !
    Many brands offer a pet hair air purifier with built-in timers and auto-off functions for convenience. A good air purifier for pets doesn’t just trap fur—it changes your air quality baseline completely. An air purifier for pets also protects babies and elderly household members who are more sensitive to allergens.
    The best air purifier for pet hair is designed with HEPA technology to trap 99.97% of allergens. People with asthma or sinus problems often feel immediate relief best air purifier for petsCleaner air also improves sleep quality and concentration.
    Best Air Purifier with Pets That Removes Fur and Odors – п»їhttps://www.youtube.com/watch?v=dPE254fvKgQ
    May you enjoy remarkable crisp breezes !

  5. Hello would you mind letting me know which webhost you’re utilizing? I’ve loaded your blog in 3 completely different browsers and I must say this blog loads a lot quicker then most. Can you suggest a good web hosting provider at a reasonable price? Cheers, I appreciate it!

Leave a Reply to Dannyboosy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button