U Rwanda na RDC byahuje imbaraga mu kurwanya ubucuruzi bwa zahabu bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa Zahabu hagamijwe guhashya ubucuruzi bwayo bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Perezida Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Mujyi wa Goma muri RDC.
Ni uruzinduko rwaje rukurikirana urundi mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi yagiriye mu Rwanda ku munsi wari wabanje.
Amakuru dukesha Radio-Canada, avuga ko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano ku kunoza ubucuruzi bwa zahabu yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A), mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa RDC yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko aya masezerano agena ko hazabaho ubufatanye mu bijyanye no gushyiraho uburyo bwo gucukura no gucuruza Zahabu binyuze mu mucyo.
Ati ”Hazabaho ugufatanya hagati y’ibi bigo bibiri, aho bizagenzura urugendo rwose kuva mu gucukura bizakorwa na Sakima kugeza mu gutunganya bizakorwa na Dither SA.”
Yakomeje avuga ko aya masezerano y’ubufatanye kandi azakumira imitwe yitwaje intwaro yagaragaraga muri ubu bucuruzi bwa Zahabu.
Ati “Imitwe yitwaje intwaro yakoreshaga Zahabu mu kubona amafaranga ayifasha mu ntambara ntabwo izaba ikibashije gucukura cyangwa ngo igurishe ku masoko mpuzamahanga.”
Raporo yakozwe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2020, igashyikirizwa Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bituma umutekano muri icyo gihugu utaboneka, ari imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, kandi zose zigatungwa n’amabuye y’agaciro zicuruza mu bihugu by’amahanga.
Bibarwa ko Uburasirazuba bwa Congo bukoreramo imitwe y’inyeshyamba irenga 130, yose ivuga ko ifite impamvu z’intambara imbere muri RDC ndetse no mu bihugu icyenda bihana imbibi nayo.
Ubucukuzi bwa Zahabu no kuyitunganya ni rumwe mu rwego ruri gutera imbere cyane mu Rwanda, aho imibare yo mu Ugushyingo 2020 ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagaragaje ko umusaruro wavuye muri zahabu, wazamutseho 754,6%.
Imibare y’Ikigo cy’u Budage gishinzwe Umutungo Kamere yerekana ko buri mwaka RDC itanga umusaruro wa Zahabu ubarirwa hagati ya toni 14 na 20 ku mwaka, zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 543$ na miliyoni 812$. Nubwo bimeze gutya ariko ubucukuzi bwa Zahabu n’andi mabuye y’agaciro muri iki gihugu bwakunze kurangwa n’akavuyo ahanini biturutse ku bibazo by’umutekano muke.
Raporo y’Ikigo IMPACT gikora mu bucuruzi bwa zahabu mu Karere, iheruka kugaragaza ko u Rwanda mu 2014 rwatangaje ko rwavanye miliyoni 8,1$ mu “yandi mabuye y’agaciro” yoherejwe mu mahanga arimo na zahabu, yaje kugera kuri miliyoni 80,06$ mu 2016.
Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika ku musaruro wa zahabu mu Rwanda ryagaragaje ko wari 160 kg mu 2014 na 319 kg mu 2015. Naho itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ziheruka kuvuga ko u Rwanda rwohereje mu mahanga 2163 kg bya zahabu mu 2018.
Iterambere ry’ubucuruzi bwa Zahabu ryatangiye kugaragara cyane mu 2019 ubwo mu Rwanda hatangizwaga uruganda rutunganya zahabu ruzwi nka Aldango Ltd., rugaragaza ko rufite ubushobozi bwo gutunganya 220 kg ku munsi na toni esheshatu ku kwezi.
casino en iyi siteler: casibom guncel adres – bet gГјncel giriЕџ casibom1st.com
sweet bonanza giris sweet bonanza slot sweet bonanza oyna sweetbonanza1st.com
deneme bonusu veren siteler: lisansl? casino siteleri – deneme bonusu veren siteler casinositeleri1st.com
casino siteleri guvenilir casino siteleri slot casino siteleri casinositeleri1st.shop
casino slot: casibom – casino slot online casibom1st.com
sweet bonanza yorumlar: sweet bonanza siteleri – sweet bonanza slot sweetbonanza1st.shop
lisansl? casino siteleri: guvenilir casino siteleri – 100 tl bonus veren bahis siteleri casinositeleri1st.com
glГјcksspiel internet: casibom guncel adres – bonus slot casibom1st.com
sweet bonanza giris sweet bonanza oyna sweet bonanza sweetbonanza1st.com
mexico pharmacies prescription drugs: usa mexico pharmacy – mexican pharmacy
usa mexico pharmacy: Mexican pharmacy ship to USA – mexican drugstore online
UsMex Pharm usa mexico pharmacy Us Mex Pharm
UsMex Pharm usa mexico pharmacy UsMex Pharm
usa mexico pharmacy: usa mexico pharmacy – Us Mex Pharm
mexican pharmacy: Mexican pharmacy ship to USA – Mexican pharmacy ship to USA
mail order pharmacy india indian pharmacy online buy medicines online in india
cheapest online pharmacy india: buy medicines online in india – mail order pharmacy india
Love how it supports Fantom and BSC out of the box.
Wish I had this guide when I first started farming.
UsaIndiaPharm best india pharmacy india online pharmacy
UsaIndiaPharm: indian pharmacy paypal – best india pharmacy