Ubutabera

Ministeri y’Ubutabera yabonye minisitiri mushya Dr UGIRASHEBUJA Emmanuel, Ibyo wamumenyaho

Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe wagizwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, umwanya asimbuyeho Busingye Johnston uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Ibi ni ibyagaragajwe mu itangazo ry’ibiro bya minisitiri kuri uyu wa 17 Nzeri 2021 rigaragaza ko Dr Ugirashebuja yashyizweho na Perezida Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Iri tangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Dr Ugirashebuja Emmanuel ahawe izi nshingano zo kuba Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa nkuru ya Reta avuye ku mwanya wa Prezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, umwanya yari yarashyizweho kuva muri 2014 akaba yari amaze igihe gito asoje mandat y’imyaka 7 itongerwa, ku buyobozi bw’uru rukiko.

Dr Ugirashebuja kandi yakoze imirimo itandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda harimo kuyobora ishami ry’Amategeko ndetse no kuba mwalimu Senior lecturer.

Agiye ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ubutabera asimbura kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kuwukurwaho nyuma y’imyaka umunani yari awumazeho.

Busingye yakuwe muri Minisiteri y’Ubutabera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza mu mpinduka zakozwe ku wa 31 Kanama 2021.
dr_ugirasheb3451-d7e30.jpg
cv_ya_minister.png

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button