Ubutabera

Byarangiye Rusesabagina Paul akatiwe igifungo cy’imyaka 25

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo 19, bari bamaze amezi umunani baburanishwa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Uyu mugabo w’imyaka 67, aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, uretse ko adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, bityo akaba akatirwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntiyahabwa inyoroshyacyaha, kuko Rusesabagina ’atarakomeje kwitabira iburanisha kugira ngo urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa, rutajya munsi y’icyo gihano’.

Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha, abisabira imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

Imizi y’ibyaha Rusesabagina yahamijwe

Mbere y’uko Rusesabagina, Sankara na Wilson Irategeka bafatanyiriza hamwe gushinga umutwe w’iterabwoba wa FLN mu 2018, uyu mugabo yari asanganywe inyota yo gushinga umutwe w’abarwanyi, kuko nta ‘muntu ukora politiki adafite ingabo’ nk’uko yabibwiye Habiyaremye Noel mu 2009.

Icyo gihe, Rusesabagina yari Umuyobozi w’ishyaka rye rya PDR-Ihumure, ryavugaga ko ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’iryo shyaka birusheho kwaguka, Rusesabagina yegereye Habiyaremye wahoze ari umwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, amusaba kumufasha kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’abarwanyi, uzashamikira ku ishyaka rye.

Icyo gihe ngo yamusabye kujya mu Burundi, aho yari bwakirwe n’umwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’icyo gihugu. Habiyaremye yamugejejeho ibyifuzo bibiri, birimo icyo gufashwa guhabwa ibikoresho, ndetse no kwemererwa guhabwa inzira bazakoresha mu gihe bagaba ibitero mu Rwanda.

Uyu musirikare yemereye Habiyaremye ibyifuzo bye, undi atanga raporo kuri Rusesabagina amubwira ko ubufasha bifuzaga bwabonetse.

Kugira ngo Habiyaremye ajye mu Burundi, yari yahawe 2000$, ndetse na nyuma yakomeje kumwoherereza amafaranga, ariko uyu mugabo aza gufatwa yoherezwa mu Rwanda.

Iyi myitwarire ya Rusesabagina yatumye ubushinjacyaha butangira kumukurikirana mu 2010, butanga impapuro zo kumuta muri yombi ndetse butangira gukorana n’inzego z’ubushinjacyaha mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo akurikiranwe.

Nyuma y’uko ibyo gushinga umutwe w’iterabwoba ry’ishyaka rya PDR-Ihumure bidakunze, Rusesabagina yakomeje gutegereza yihanganye, kugera mu 2017, ubwo yahuraga na Irategeka Wilson na we wari ufite ishyaka rya CNRD-Ubwiyunge, bakiyemeza guhuza amashyaka yombi.

Ku rundi ruhande, Sankara, na we wari warashinze ishyaka rya RRM, yaje kwiyunga kuri aba bagabo bombi, bituma aya mashyaka yose yihuriza hamwe, ashinga impuzamashyaka ya MRCD.

Mu 2018, aba bagabo banzuye no guhuza imitwe y’abarwanyi babo, ari na yo yaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FLN, wahawe iri zina muri Gicurasi mu 2018.

Rusesabagina yagizwe Perezida wa MRCD, Irategeka agirwa Visi Perezida wa Mbere, mu gihe Sankara yagizwe Visi Perezida wa kabiri, akaba yari n’umuvugizi w’uwo mutwe n’iryo huriro.

Abacamanza bavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe, kuwuyobora ndetse no kuwutera inkunga mu bikorwa warimo kugerageza byo gukuraho Leta y’u Rwanda.
ca3jtr4s5rkyhloid6frjfxiha.jpg

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button