Ubutabera

Amerika n’Ububiligi byatangaje ko Rusesabagina atahawe ubutabera

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ububiligi byamaganye urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe ku wa mbere n’urukiko gufungwa imyaka 25 bivuga ko “nta butabera yahawe”, u Rwanda rwise “agasuzuguro” ibyavuzwe n’Ububiligi runahagarika inama yari kubahuza.

Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, afite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Mu itangazo rye ku wa mbere, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès avuga ko yamenye iby’isomwa ry’urubanza rwa Bwana Rusesabagina i Kigali.

Ati: “Ku ndunduro y’uru rubanza kandi nubwo hari ibyo Ububiligi bwakomeje gusaba kuri iyi ngingo, bigaragara ko Bwana Rusesabagina ataburanishijwe mu rubanza runyuze mu mucyo kandi rutabera; by’umwihariko ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwiregura”.

Kubera ibyo Madamu Wilmès yatangaje, leta y’u Rwanda yavuze ko inama impande zombi zateganyaga kugirana ku ruhande rw’inama rusange ya ONU/UN i New York “itakibaye”.
Madamu Wilmès anavuga ko ihame ryo mu bucamanza ryo gufata uregwa nk’umwere kugeza ahamijwe icyaha na ryo “ritubahirijwe”. Ati: “Ibi rero bituma hibazwa ku rubanza no ku mwanzuro w’urukiko”.

Leta y’u Rwanda yaraye isubije ku byatangajwe n’Ububiligi, ivuga ko “bigaragaza agasuzuguro kagaragajwe na Leta y’Ubwami bw’Ububiligi ku bucamanza bw’u Rwanda kuva uru rubanza rwatangira, nubwo habayeho umusanzu ukomeye w’inzego bireba z’Ububiligi mu iperereza kuri uru rubanza”.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryongeyeho riti: “Abiciwe mu bitero by’iterabwoba bya FLN, ni byo ntibazwi cyane, na bo bafite uburenganzira bungana ku butabera cyo kimwe n’ubwa Bwana Rusesabagina n’abo bareganwa”.
Ku ruhande rwayo, Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye muri leta ya Texas, yavuze ko “ihangayikishijwe no guhamywa ibyaha kwakozwe na Leta y’u Rwanda” kw’umuturage wayo wemewe n’amategeko.

Mu itangazo, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by’uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw’umwanzuro w’urubanza”.

“Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n’ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

“Duhangayikishijwe n’uko ibyo Bwana Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n’abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe hamwe n’inyandiko zijyanye n’urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi”.

Bwana Price yongeyeho ati: “Dushishikarije Leta y’u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk’izi mu gihe kiri imbere”.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.
1000x-1.jpg
_120627575_whatsappimage2021-09-20at09.48.54.jpg
Inkuru ya BBC

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 8

  1. 好くいろんな物が見えたり、聞えたりする男だな。 (品好き形を現す。原油換算で年間1,500キロリットルの消費に相当する電力を使う約1,300の大規模事業所は2010年から削減を実施し、2020年までにこの条例成立時点の3年間の平均値より15-20の削減を目指す。来られるようにしたと云うのは、本当か。迫って一番ひどい禍を招いたと云うのは本当か。また、学生を受け入れることで社内の雰囲気が変わり、社員に刺激を与えて活気が生まれることも期待できます。時計郷ロストルフにて流行っている「二丁目のセレナ」という劇を見たことで旅の路銀が尽きてしまったイレイナは、薫衣の魔女ことエステル(声 – 内山夕実)という魔女の出した募集チラシに食いつく。

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button