Andi Makuru

RWANDA-MOZAMBIQUE: Perezida Kagame ategerejwe muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ategerejwe muri Mozambike mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba agera muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko azaganira na mugenzi we Philippe Nyusi, hanyuma akazasura Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano.

Ubutumwa bwashyizwe hanze buvuga ko kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu, biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique.

Izi ngabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

By’umwihariko ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko hari Imijyi yamaze kuvanwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo Mocimboa da Praia n’iyindi.

Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi, biza gukurikirwa n’inama ihuza amatsinda y’abahagarariye ibihugu byombi.

Biteganyijwe kandi ko aba bakuru b’ibihugu bakurikirana igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Naho ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame azifatanya na mugenzi we Philip Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo bizabera kuri Stade iherereye ahitwa Pemba.

Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.
facsprgveayy5lc.jpg
Igihe,KT

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

  1. Great article! The depth of analysis is impressive. For those wanting more information, visit: LEARN MORE. Looking forward to the community’s thoughts!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button