Ubutabera

Mu myaka 3 y’igifungo yakatiwe, Dr Habumuremyi yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’amezi 15

Dr Pierre Habumuremyi yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw yakatiwe n’urw’Ibanze.

Ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw.

Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, amaze amezi 15 muri gereza; ashobora gufungurwa nyuma y’amezi atandatu.

Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

Mu cyemezo cy’urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Yavuze ko ‘kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.’ Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Dr Pierre Habumuremyi aregwa muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.

Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.

Mu isomwa ry’uyu mwanzuro, yaba Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko babiri Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste.

Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo bamwe bo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’abamureze basaba guhabwa indishyi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cy’ubuhemu n’icyo gutanga sheki zitazigamiwe.

Yaburanye ahakana ibi byaha ariko Urukiko rumuhamya icyo gutanga sheki itazigamiwe.
arton150703.jpg
Source: Igihe

Inkuru bijyanye

Ibitekerezo 11

  1. I thoroughly enjoyed this piece. It was both informative and engaging, providing a lot of valuable information. Let’s discuss further. Check out my profile for more interesting content.

  2. I’ve read several excellent stuff here. Certainly value bookmarking for revisiting.
    I surprise how much attempt you put to create this
    kind of excellent informative site.

  3. Good day very nice website!! Man .. Excellent ..

    Amazing .. I’ll bookmark your blog and take the feeds additionally?
    I’m glad to search out a lot of helpful information right here in the publish, we’d like work
    out more techniques on this regard, thanks for sharing.
    . . . . .

  4. Greate post. Keep posting such kind of info on your blog.
    Im really impressed by your blog.
    Hello there, You’ve performed an excellent job. I will
    certainly digg it and personally suggest to my friends.

    I am sure they will be benefited from this site.

  5. Thanks for finally talking about > Mu myaka 3 y’igifungo
    yakatiwe, Dr Habumuremyi yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’amezi 15 – Ahabona < Liked it!

  6. Greetings! I’ve been following your weblog for a while now and finally got the courage to
    go ahead and give you a shout out from Austin Tx! Just wanted to mention keep up
    the excellent work!

  7. This is really attention-grabbing, You’re
    a very professional blogger. I’ve joined your rss feed and
    look ahead to in search of more of your fantastic post. Additionally,
    I’ve shared your website in my social networks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button