Ubutabera

Mu mwaka wa 2020 abantu 286 bahamwe na ruswa-Umuvunyi Mukuru

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu 286 bahamwe na ruswa ku buryo bwa burundu ndetse bagatangazwa ku mugaragaro ku rutonde rw’abahamwe n’icyo cyaha.

Ubwo yatangarizaga Inteko Rusange y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi byo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko umubare munini w’abahamwe n’icyaha cya ruswa ari abagabo kuko ari 249 bangana na 87% mu gihe abagore ari 37 gusa bangana na 13%. Na ho miliyoni 732 z’amafaranga y’u Rwanda n’amadorali ya Amerika 147 915 ari yo yakoreshejwe muri icyo cyaha.

Ku rundi ruhande ariko abo cyahamye uko ari 286 na bo baciwe ihazabu ingana na miliyari imwe na miliyoni 238 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi 432 by’amadorali ya Amerika.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko ibi ari umusaruro uturuka k’umuhate u Rwanda rushyira mu guhangana na ruswa.

Avuga ko kuvugurara amategeko ndetse n’iyubahirizwa ryayo ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana na ruswa.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga Kandi ko kugeza ubu abantu 6 bananiwe gusobanura inkomomo y’umutungo wabo ndetse rukaba rwaramaze gushyikiriza ubugenzacyaha dosiye 3 mu gihe izindi 3 rukizikurikirana.

Muri 2020 Abantu 37 ku basaga ibihumbi 13 ntibitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo bituma urwego rw’umuvunyi rubasabira ibihano binyuranye.

Uretse ibibazo bya ruswa Abadepite n’Abasenateri bagarutse no ku by’akarengane bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’urwego rw’umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru yasobanuye ko bimwe muri ibyo bibazo byagejejwe ku nzego bireba ngo bikemurwe mu gihe ibindi bigikurikiranwa.

Muri byo ibyinshi ni ibirebana n’ubutaka byihariye 30% bigakurikirwa n’ibijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange, ibya serivisi z’imari, ibirebana n’imanza zitarangizwa n’ibindi.

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button