Abahesha b’Inkiko b’Umwuga biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ababahindanyiriza Umwuga
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bemeye gukomeza urugendo rugamije kunoza umwuga wabo binyuze mu kwicara bakaganira ubwabo mu kuvugutira umuti ibibazo birimo ibyo gutinda kurangiza imanza, kwanga gutanga konti n’ibyo gutesha agaciro imitungo y’abaturage baba basaba kurangirizwa imanza.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 10 Werurwe 2022, n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga nyuma y’ibiganiro bwagiranye na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.
Kuva Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yahabwa izi nshingano, ni ubwa mbere yari agiranye ibiganiro n’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga. Ibi biganiro byibanze ku mikorere yabo, imikoranire y’Urugaga rwabo n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’inyandikompesha.
Mu bibazo Minisitiri Dr Ugirashebuja yagarutseho cyane harimo icya bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga bima konti yo kwishyuriraho uwatsinze muri cyamunara. Ni ibintu agaragaza nk’ibyaba icyuho gikomeye cya ruswa.
Ibindi bibazo bigaragazwa by’umwihariko n’abaturage ni imitungo iteshwa agaciro mu gihe cya cyamunara, icyo gihe Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ugasanga ari na bo bashyirwa mu majwi. Ibi ni nabyo bituma urwego rw’Umuvunyi rwari ruhagarariwe na Mme Odette Yankurije, Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, rugaragaza ko mu kudakurikiza itegeko rigenga umwuga w’Ubuhesha bw’Inkiko hagaragaramo icyuho gikomeye cya Ruswa no kurenganya abantu mu buryo butandukanye.
Madame Yankurije yasabye Abahesha b’Inkiko basaba Avance ariko ntibakore umurimo wabo ngo bawurangize gukorana ubunyangamugayo kuko bangiza isura y’umwuga wabo. N’ubwo hari bakeya bakora amakosa aganisha kuri Ruswa urwego rw’Umuvunyi mu mikoranire ihoraho n’ubuyobozi bw’Urugaga rugaragaza ko Urwego rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rutari muzirangwamo Ruswa ahanini kubera ko impinduka zabaye muri uyu mwuga binyuze mu ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa zazibye ibyuho byinshi bya Ruswa.
Uretse n’impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, Ubuyobozi bw’Urugaga bufatanyije n’Izindi nzego zihagarariwe mu nama nyobozi y’Urugaga bwakajije uburyo bwo gukumira ayo makosa n’andi atandukanye agenda akorwa n’Abahesha b’Inkiko, byanatumye mu myaka itanu ishize hari abagera mu 10 bamaze kwirukanwa burundu mu rugaga mu gihe hari abandi barenga 50 bagenda bahabwa ibihano birimo guhagarikwa kuva ku kwezi kugeza ku mezi atandatu.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Munyaneza Valérie, yavuze ko ibibazo nk’ibi bizakemuka mu gihe habayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage muri rusange.
Me Munyaneza avuga ko ubusanzwe umuntu agera igihe cyo guterezwa cyamunara yarahawe amahirwe menshi ashoboka kugira ngo abe yakwirangiriza ikibazo.
Me Munyaneza ati “N’igihe cyose cyamunara irimo, ushobora gushaka umuguzi ukigurishiriza, noneho n’itegeko rivuga ngo nyir’umutungo n’uwishyuza bafite inshingano zo gushaka abaguzi.”
Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo rero nyir’umutungo na we hari ubwo aba yagizemo uburangare cyangwa kwinangira cyangwa akumva ko ibintu bitazakorwa.”
Icyagaragajwe nk’igisubizo kuri ibi bibazo ni ukuba abantu bashobora kurangiza ibibazo mu bwumvikane cyangwa hagakoreshwa inzira y’ubuhuza.
Ku rundi ruhande ariko, Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bagaragaje ko ubuhuza ari imbogamizi kuri bo kuko icyo gihe haramutse habayeho gukemura ibintu mu nzira z’ubuhuza uwo Muhesha w’Inkiko adashobora guhembwa.
Minisitiri Dr Ugirashebuja yibukije ko kurangiza inyandikompesha, ari inzira ziteganywa n’amategeko zigamije gutanga ubutabera, aho umuntu ufite ibyo imwemerera agomba kubihabwa ku neza cyangwa se ku ngufu za Leta.
Ati “Hashyizweho uburyo inyandikompesha zirangizwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ubwo buryo buracyanozwa, buzanakomeza kunozwa kugeza igihe nta bibazo bizaba bikivugwa mu ikoreshwa ry’iyi sisitemu.”
Yakomeje agira ati “Ndasaba abahesha b’inkiko n’abandi bose bagira uruhare mu irangizwa ry’inyandikompesha gukora ibishoboka byose iri koranabuhanga rigakoreshwa neza uko bikwiye, tugafatanya twese kugira ngo ibibazo bikigaragaramo cyangwa bishobora kuzaboneka nyuma, mujye mubitumenyesha bikemurwe.”
Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kuba ijisho rya bagenzi babo barangwa n’imigenzereze mibi.
Ati “Mukwiye kujya muhwiturana hagati yanyu mukarwanya uwo ariwe wese muri mwe wakora ibikorwa bidakwiye, biha isura mbi umwuga wanyu bigatuma udatera imbere nk’uko twese tubyifuza.”
Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abahesha b’inkiko bashobora kuba batagira ubushobozi bwo kwishyura ababatsinze, ndasaba abahesha b’inkiko b’umwuga gufata ubwishingizi bw’imirimo bakora, nk’uko itegeko rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko ribiteganya.”
Minisiteri y’Ubutabera yijeje ko izakomeza guharanira ko ubutabera buhabwa umuturage mu irangizwa ry’inyandikompesha bwihuta, bwuzuye kandi bikozwe kinyamwuga.
An excellent article that provided a lot of valuable information. It was both enjoyable and educational. Let’s talk more about this. Click on my nickname for more interesting content!