Ubutabera

“Nta na rimwe u Rwanda ruzemera ko Ruswa iba akarande” Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo Faustin mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangije icyumweru cy’Ubucamanza

Ubutabera ku Isonga mu rugamba rwo kurwanya Ruswa.
Ni insanganyamatsiko y’icyumweru cy’ubucamanza cyatangiye kuri uyu wa mbere 06 ukuboza kikazasozwa kuwa 12 ukuboza 2021.
Mu kiganiro n’abanyamakuru inzego zigize urunana rw’ubutabera zirongowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umushinjacyaha mukuru,ibibazo bitandukanye byagarutse ku isura ya ruswa mu gihugu n’uruhare rutegerejwe ku nzego z’ubutabera mu kuyihashya burundu.
Dr Nteziryayo Faustin perezida w’Urukiko rw’ikirenga yashimangiye ko u Rwanda nk’igihugu gishyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko, kitazigera kirebera ruswa mu masura yayo yose mu rwego rwo guharanira ko u Rwanda ruhora kure yo kwimika ruswa.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko yahawe icyumweru cy’Ubucamanza uyu mwaka, Dr Nteziryayo yashimangiye ko inzego z’Ubutabera zigomba gufata iya mbere mu guhashya ruswa muri zo ubwazo kugira ngo iyubahirizamategeko ryimikwe kuko ngo iyo harimo icyuho ari cyo kiba imbarutso y’ubwoko butandukanye bwa ruswa.
Mu bipimo biheruka u Rwanda rwahawe umwanya wa 49, urwa 4 muri Afurika ndetse n’urwa 1 mu karere ruherereyemo mu bijyanye no kurwanya ruswa.
N’ubwo u Rwanda rushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, ntawavuga ko ruswa iri kugipimo cya 0, ari nabyo Dr Nteziryayo aheraho avuga ko ingamba zo kurwanya ruswa zigomba kurushaho gukazwa.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwemeza ko ruswa igihari mu nzego zitangirwamo serivisi zose cyane cyane mu itangwa ry’amasoko, gutanga ibyangombwa, ndetse no muri serivisi z’ubutaka. Kugeza ubu abagera kuri 335 bafungiwe ibyaha bya ruswa.
Kunoza serivisi no kumenya uburenganzira ku bazisaba biri mu bishobora gutuma urugero rw’itangwa no kwakira ruswa bigabanyuka. Nanone mu ivugururwa ry’Amategeko inzego z’ubutabera zishimangira ko gutanga amakuru kuri ruswa byahawe agaciro kuburyo iyo umuntu atanze ruswa cyangwa akayakira ariko agatanga amakuru kuri icyo cyaha ataratangira gukurikiranwa ngo bimugira umwere ntabe agikurikiranwe. Ibi byashyizweho nka zimwe mu ngamba zigamije guhashya ruswa binyuze mu guca umuco wo kudahana.
Biteganijwe ko muri iki cyumweru cyahariwe ubucamanza hazakomeza ibiganiro bitandukanye bigamije gukomeza gushimangira kurwanya ruswa nkuko n;inyanganyamatsiko ibigarukaho. Ubutabera ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane.
1a1a0917.png
1a1a0949.png

Inkuru bijyanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button