Ubutabera

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye Abahesha b’Inkiko gukora umwuga wabo neza kuko ari Uburenganzira bw’Ibanze ku barangirizwa Imanza

Komisiyo y’Igihugu y’Uruberenganzira bwa Muntu n’Umuryango Rwanda Bridges to Justice bahaye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga amahugurwa y’Umunsi umwe agamije kunoza kurushaho umwuga wabo kugira ngo ibibazo bidindiza Irangizwa ry’Imanza n’Inyandikompesha bikemuke.

Madamu MUKASINE Marie Claire Presidente wa Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Yagaragarije Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, uburemere akazi bakora gafite ashingiye ku biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo y’151 ahace ka 4.

Iri tegeko rivuga ko ibyemezo by’Inkiko bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose. Ibi bigenera Abahesha b’Inkiko inshingano zo guha abaturage Ubutabera bwuzuye binyuze mu gukoresha ingufu z’amategeko kugira ngo ibyategetswe n’Inkiko bishyirwe mu bikorwa bityo uwatsinze mu nkiko ahabwe ibyo yatsindiye nk’Uburenganzira afite ku Butabera.
Madamu Mukasine yagaragaje ko ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu myaka 5 ishize, ibirego by’abantu byagiye byakirwa n’ibiro by’uru rwego byari byiganjemo iby’abinubira ko Imanza batsinze zatinze kurangizwa mu buryo bukabije, mugihe izindi zo ngo zitigeze zinarangizwa na busa.
Iki ni ikibazo agaragaza nk’ingorabahizi mu ruhando rwo guharanira Uburenganzira bwa muntu mu by’Ubutabera nka bumwe mu burenganzira bw’ibanze umunyagihugu agenerwa n’amategeko.

Kuri iki kibazo Me Munyaneza Valerien Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ari nabo bashinzwe irangizwa ry’Imanza mugihe ababuranyi batazirangirije ku neza, avuga ko ubutinde n’ibindi bibazo bigaragara mu irangizwa ry’Imanza byakunze kuvugwa nk’ikibazo gikomeye kandi ko n’Urugaga rutahwemye gushyira imbaraga mu guhangana nacyo ariko hakabaho zimwe mu nzitizi ziterwa n’ibura ry’imikoranire inoze n’izindi nzego.

Aha akomoza kuri serivisi zimwe Abahesha b’Inkiko bakenera ahanini zijyanye n’amakuru baba basaba mubindi bigo nka Rwanda Revenue, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’Ubutaka, Polisi n’ibindi, aho ngo usanga hamwe batinda gutanga amakuru ku mutungo runaka cyangwa se inzego zimwe zigatuma ibikorwa nk’ifatira ry’imitungo bidindira bikaba intandaro y’itinda ry’irangizwa ry’Imanza.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga Me Munyaneza yashimye amahugurwa nk’aya ahuza inzego zitandukanye zihurira mu irangizwa ry’Imanza kuko ari imwe mu nzira zakemura ibyo bibazo ahanini bishingira ku makuru adahanahanwa vuba.

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’Ubutabera/Intumwa nkuru ya Leta yungirije, Bwana Mbonera Theophile, nk’Umushyitsi mukuru wanafunguye ku mugaragaro aya mahugurwa, yashimiye komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu n’ibigo n’imiryango mpuzamahanga bitanga umusanzu wabyo mu kunoza serivisi z’Ubutabera no kubwegereza abaturage.

Bwana Mbonera kandi yasabye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kurushaho kwihugura no gusangira ubumenyi bakoresha mu mwuga wabo kugira ngo barusheho gutanga ubutabera bwuzuye kandi mu buryo bwihuse. Yanaboneyeho gusaba izindi nzego zose zisanga zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’Imanza gukorana uko bikwiye kugira ngo ikibazo cy’Irangizwa ry’Imanza ritinda cyangwa ntizirangizwe neza gikemuka mu bufatanye bunoze.
Amahugurwa y’Abahesha b’Inkiko kuri uyu wa gatatu 18 Gicurasi 2022 ngo ni amwe mu yandi azatangwa mu zindi nzego zitandukanye agamije kwegereza abaturage ubutabera nk’uko umuryango wayateye inkunka Rwanda Bridges to Justice wiyemeje kurushaho kongera ubumenyi mu bakora mu nzego z’Ubutabera kugira ngo Serivisi zabwo zinozwe kurushaho.

Mukasine
Mukasine
img_6702.jpg
img_6712.jpg
img_6663.jpg
img_6692.jpg
img_6724.jpg

Inkuru bijyanye

Igitekerezo kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button